1764192995221

Djihad arafunzwe

Sangiza iyi nkuru

Tariki ya 26 Ugushyingo 2025, Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Cyprien Uzabakiriho uzwi nka Djihad, hamwe na Kwizera Nestor, uzwi cyane nka Pappy Nesta, kubera gukekwaho gukwirakwiza amashusho agaragaza Yampano ari gukora imibonano mpuzabitsina. Ibi byatumye umubare w’abamaze gufatwa muri iki kibazo ugera kuri batanu.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira Thierry, yemeje ifatwa ry’aba bombi, anashimangira ko ibikorwa byo gusakaza amashusho y’urukozasoni bigomba gucika burundu. Yavuze ko iperereza rikomeje kandi ko buri wese uzagaragarwaho uruhare azakurikiranwa n’amategeko yaduteganyirije.

Djihad na Pappy Nesta bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro, mu gihe iperereza rigikorwa kugira ngo dosiye yabo yoherezwe mu Bushinjacyaha.

Iki gikorwa cy’iperereza cyatangijwe nyuma y’ikirego Yampano ubwe yatanze ku wa 9 Ugushyingo 2025. Ku ikubitiro, ku wa 11 Ugushyingo, RIB yafashe Ishimwe Patrick uzwi nka Pazzo Man, nyuma ye hakurikiraho Kalisa John (K. John) wafashwe ku wa 14 Ugushyingo.

Dosiye ya Pazzo Man na K. John yoherejwe mu Bushinjacyaha ku wa 17 Ugushyingo. Nyuma yaho, ku wa 18 Ugushyingo, RIB yongeye gufata Ishimwe François Xavier, ukekwaho kwaka abantu amafaranga kugira ngo abaha ayo mashusho y’urukozasoni.

Kugeza ubu rero, abantu batanu bamaze gufatwa mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo buri wese wagize uruhare mu gukwirakwiza ayo mashusho abiryozwe nk’uko amategeko abiteganya.

Soma Izindi Nkuru

Semuhungu arafunzwe

April 11, 2026

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *