Dogiteri yakoze amasaha 18 ataruhuka birangira apfiriye imbere y’abarwayi— AMAFOTO

Sangiza iyi nkuru


Dr Zhao Bianxiang wari ufite imyaka 43 y’amavuko, ukomoka mu Ntara ya Shanxi, mu Bushinwa, yakoze amasaha 18 avura abarwayi arananirwa cyane birangira abaguyemo ahita apfa.

Ku wa Gatanu tariki ya 29 Ukuboza 2017, nibwo Dr Zhao Bianxiang yapfiriye mu bitaro yari asanzwe akoramo ” Yuci District Hospital” mu mujyi wa Shanxi.

Nk’uko bitangazwa na DM, ngo abandi baganga batangarije abanyamakuru ko Dr Zhao yakoze cyane, agera aho ananirwa, umutima we urahagarara bagerageza kumuvura biba iby’ubusa birangira apfuye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Dr Zhao yatangiye akazi ke saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18:00) ku wa Kane tariki ya 28 Ukuboza 2017, bumukeraho atangira undi munsi wo ku wa 29 kubera abarwayi benshi yagombaga kwitaho.

Ati “Mu gihe cy’imvura muri serivisi ijyanye n’iby’ubuhumekero ndetse n’iy’abana, haba hari akazi kenshi cyane, muganga ntabwo yigeze arekera aho gukora kuko yari ahuze cyane, yari ananiwe cyane”.

Muganga Zhao yakorewe ubutabazi bwihutirwa na bagenzi be ariko birangira apfuye.

DR5
Dr Zhao Bianxiang wapfuye yitangira abandi

DR1 DR2 DR3 DR4
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Kamikazi Gentille/Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *