Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ICC rwemeje ibirego 70 kuri Dominic Ongwen, umusirikare mukuru w’umutwe w’inyeshyamba wa Lord’s Resistance Army, LRA.

Ibyo birego birimo ibyaha by’ ntambara n’ibyaha byibasira inyoko muntu birimo kwica, gufata abagore ku ngufu, gutunga abagore kugira ngo babasambanye no gushyira abana mu gisirikare.
Ongweni azaba umusrikare wa mbere wa LRA uzaburanisha n’urwo rukiko.
Radio BBC ivuga ko Ongwen ubwe yinjiye mu gisirikare ari umwana mbere y’uko azamuka akaba umusirikare mukuru wa LRA.
Uwo mutwe watangiye gukorera muri Uganda ariko ubu ukorera mu bihugu bituranye n’icyo gihugu.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com


