Donald Trump ushaka kuyobora USA ngo yizeye intsinzi mu biganza bye

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hakomeje imyeteguro yo kwiyamamariza umwanya wo kuzayobora icyo gihugu, Trump yemeje ko afite icyizere cyo guhagararira ishyaka aturukamo ry’ Abarepuburika ngo bikaba byazanamuhesha kwegukana umwanya w’umukuru w’igihugu.
donald-trump-grow-up
Ibyo yabivuze ubwo yagezaga ijambo ku bamushyigikiye nyuma y’uko hirya no hino mu bitangazamakuru byatangazaga ko arimo kugenda yesa agahigo mu ntara zitandukanye yiyamamarizamo agafata umwanya wa mbere.
Mu gihe Uyu mugabo akomeje kwanikira bagenzi be bahanganye muri iryo shyaka, ni nako Hillary Clinton nawe akomeje kwesa agahingo mu ishyaka rya Abademokarate, mu gihe mugenzi we Bernie Sanders, yatsinze mu ntara ya Rhode Island gusa.
Mu ijambo yagejeje ku bari bateraniye i Pennsylvania, Clinton yashimiye Sanders ku mwete wamuranze mu kwiyamamaza anavuga ko ibyo bahuriyeho mu kubaka ishyaka babarizwamo ari byo byinshi kurusha ibyashaka kurisenya.
Nk’uko bikomeje kugenda bigaragara haba ku mbuga za internet cyangwa mu bitangazamakuru bitandukanye, bigaragaza ko Donald Trump na Hillary Clinton aribo bashobora kuzahanganira umwanya wa Perezida wa USA.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *