Donald Trump yabuze ikigo kimwishyurira ingwate ya miliyoni 464$ yaciwe n’urukiko

Sangiza iyi nkuru

Donald Trump yabuze isosiyete yigenga imutangira ingwate ya miliyoni 464 z’amadolari (£ 365m) yategetswe kwishyura mu rubanza rwa forode i New York.

Uwahoze ari perezida agomba kwishyura amafaranga yose cash cyangwa akabona ingwate kugira ngo akomeze ubujurire bwe.

Bwana Trump yavuze ko kubona ingwate ingana kuriya “bidashoboka”.

Ku bw’ibyo, Donald Trump ashobora kubona imitungo ye imwe nk’itimukanwa igurishijwe mu gihe yaba atabashije kubona ayo mafaranga.

Kubwishyu, isosiyete yamuha ingwate yaha amafaranga yose urukiko rwa New York nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ivuga.

Bashobora rero kwishyura ayo mafaranga mu gihe Trump yatakaza ubujurire bwe kandi adashoboye kwishyura ku giti cye.

Mu ijambo rye, Trump yavuze ko ingwate yasabwe kwishyura “bidashoboka ku isosiyete iyo ari yo yose, harimo n’iyageze kuri byinshi nk’iyanjye”.

Ati “Amasosiyete akora ibijyanye n’ingwate ntabwo yigeze yumva ibijyanye n’inguzanyo nk’iyi, mbere,”.

Ikipe ya Trump yamaze “amasaha atabarika iganira n’imwe mu masosiyete akomeye y’ubwishingizi ku Isi”, nkuko abamwunganira babwiye urukiko.

Ariko banzuye bavuga ko “amasosiyete make atanga ingwate ari yo azatekereza gutanga ingwate ibarirwa muri miliyoni zingana kuriya.

Abavoka be bavuze ko begereye ibigo 30 ariko ntacyo bagezeho.

Abahungu babiri bakuru ba Trump na bo bagomba kwishyura amamiliyoni y’amadolari muri uru rubanza.

Usibye gutegeka Trump kwishyura iyo ngwate, umucamanza wa New York, Arthur Engoron, yanamubujije gukora ubucuruzi ubwo ari bwo bwose muri Leta mu gihe cy’imyaka itatu nyuma yo kubona ko uwahoze ari perezida yatanze amakuru y’ibinyoma kugirango abone amasezerano meza y’inguzanyo.

Mu kwezi gushize, umucamanza yahagaritse guhagarika ubucuruzi bwa Trump, ariko atera utwatsi icyifuzo cye cyo gutanga amafaranga make angana na miliyoni 100 y’amadolari kugira ngo yishyure ihazabu.

Mu myanzuro iheruka, abunganira uwahoze ari perezida bagaragaje icyemezo cyatanzwe na perezida w’ikigo cy’ubwishingizi cy’abikorera ku giti cyabo, wavuze ko “mu magambo make, ingwate ingana gutya idakunze kubaho, niba atari n’ubwa mbere ibayeho”.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *