Ukraine iri gutsindwa intambara, nta mbaraga igifite zo guhangana n’u Burusiya: Gen. Rajmund Andrzejczak
Gen Rajmund Andrzejczak wahoze ari Umugaba Mukuru w’Ingabo za Pologne, yatangaje ko Ukraine iri gutsindwa intambara ihanganyemo n’u Burusiya ndetse ko nta bushobozi igifite bwo gukomeza guhangana na bwo. Gen Andrzejczak yabitangarije mu kiganiro yagiranye na Televiziyo ya Polsat, aho yavuze ko ibiri kuba kuri Ukraine muri iriya ntambara “biteye ubwoba cyane” mbere yo gushimangira […]
Apôtre Yongwe yahanishijwe igifungo gisubitse
Umuvugabutumwa Apotre Yongwe yahamijwe Icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi ahanishwa igifungo cy’umwaka usubitse. Kuri uyu wa Kabiri taliki 19 Werurwe 2024, Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo nirwo rwategetse ko Harelimana Joseph uzwi nka Apôtre Yongwe ahamwa n’icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya. Rwanzuye ko ahanishwa igihano cy’igifungo gisubitse cy’umwaka umwe n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi 750 Frw. […]
Myugariro wa APR FC agiye kwerekeza muri Azam FC
Ikipe ya Azam FC yo muri Tanzania, iri mu buganiro na myugariro w’ibumoso muri APR FC n’Ikipe y’Igihugu “Amavubi”, Ishimwe Christian. Christian uri ku mpera z’amasezerano ye muri APR FC, ari kugirana ibiganiro na Azam FC kugira ngo ajye kuyifasha mu bwugarizi. Bivugwa ko Azam FC iri mu biganiro na Ishimwe Christian nyuma yo kunenga […]
Minisitiri Gasana yakiriye komiseri w’Urwego rw’igororero muri Botswana

Minisitiri w’Umutekano, Gasana Alfred yakiriye Komiseri Mukuru w’Urwego rw’Amagereza muri Botswana, Anthony Manjubu Mokento, baganira ku bufatanye n’ubutwererane mu bijyanye no kugorora abantu bafunzwe. Manjubu Mokento n’itsinda bari kumwe bari mu ruzinduko rw’iminsi itanu i Kigali aho bazakora ibikorwa birimo gusura Amagororero bakareba serivisi zihatangirwa n’ibindi.
Burundi: Gereza y’abagore ya Ngozi iravugwamo iyicarubozo rihagarikiwe n’umuyobozi wa yo
Ibikorwa by’iyicarubozo biravugwa muri gereza y’intara ya Ngozi yagenewe abagore. Ni iyicarubozo bakorerwa na bamwe mu bagororwa bagenzi babo ngo bashyigikiwe n’ubuyobozi bwa gereza. Itsinda rikora iyicarubozo ry’imfungwa ziri muri gereza y’abagore iherereye mu ntara ya Ngozi rigizwe n’abagore batatu, na bo bafungiwe muri gereza imwe. Amakuru agera kuri RPA avuga ko iri tsinda ryaba […]
Vuba aha nzabereka umufiyanse: Seburikoko w’imyaka 46
Umukinnyi wa Filime akaba n’umunyarwenya ugezweho mu Rwanda, Niyitegeka Gratien wamenyekanya nka Seburikoko cyangwa Sekaganda yatangaje ko vuba aha arerekana umukunzi we. Ku mbuga nkoranyambaga abantu benshi bakunze gusaba Seburikoko kuba yashaka umugore kuko babona yaramaze kurengererana. Iyo bakoze urutonde rw’abanze gushaka, Seburikoko abanziriza abandi ariko we akavuga ko nta kintu cyimwirukansa. Aganira na Isango […]
Sobanukirwa n’akamaro k’igifenesi mu mubiri w’umuntu n’uburyo gishobora gusimbura inyama
Kurya igifenesi bituma umubiri ukora neza bikawongerera ubudahangarwa. kuko cyifitemo ubutare butandukanye nka ‘potassium’, ‘magnésium’, ndetse na ‘fer’ ifasha umuntu ikamurinda kuba yagira ikibazo cyo kubura amaraso. Kuba igifenesi cyifitemo ubutare butandukanye nka ‘ manganèse’, ‘magnésium’, ‘fer’, ‘potassium’, na ‘calcium’ bifasha utunyangingo ‘cellules’tw’umubiri tugenzura imikorere y’umutima gukora neza. Ikindi kandi ‘calcium’ ifasha umuntu wakomeretse kutava […]
Umunyeshuri w’imyaka 13 afunzwe azira kwica mugenzi we amunize
Urwego rw’umutekano mu gihugu cya Uganda ho mu karere ka Gulu, rwatangaje ko umwana w’umukobwa ufite imyaka 13 yatawe muri yombi ashinjwa kwica anize umunyeshuri mugenzi we ufite imyaka 14, bivugwa ko yamuzizaga amazi. Ibi byatangajwe ku wa mbere tariki 18 Werurwe 2024, inkuru igaragara ku rubuga rwa Polisi ya Uganda ‘www.upf.go.ug’ ivuga ko ibi […]
Tanzania: Sitade izitirirwa perezida Samia Suluhu igiye kubakwa

Goverinoma ya Tanzania yemeje umushinga wo kubaka sitade izatwara angana na Miliyari 286 z’amashiling ya Tanzania, aho izakira imikino y’igikombe cya Afurika. Iyi sitade izitirirwa umukuru w’igihugu cya Tanzania, Samia Suluhu Hassan izubakwa na sosiyete y’Abashinwa yitwa CRCEG (China Railway Construction Engineering Group Limited) Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 19 Werurwe 2024 nibwo Minisitiri […]
FARDC yahigiye kwigarurira agace ka Rwindi yifashishije abayobozi bavuye i Kinshasa
Ingabo z’igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (FARDC) ziratangaza,ko bidatinze, umujyi wa Rwindi hamwe n’ibindi bice biwugaragiye byo muri Rutshuru, mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru zigiye kuwigarurira. Aya makuru yatangarijwe abaturage binyuze muri Operasiyo yiswe Sokola yakorewe mu gace ka Kanyabayonga mu Majyaruguru ya Kivu, kuri uyu wa mbere taliki 18 Werurwe 2024. Umuvugizi […]
Gaza: Kwicisha abanyapalesitina inzara “birakoreshwa nk’intwaro y’intambara”
Ku ya 18 Werurwe, umuyobozi w’ubutasi bwa Isiraheli, Minisitiri w’intebe wa Qatar n’abayobozi ba Misiri byari biteganijwe ko bahurira i Doha kugira ngo baganire ku masezerano y’amahoro ashobora gushyirwaho umukono muri Gaza. Nk’uko urubuga rw’Abanyamerika Axios rubitangaza, ibiganiro byabaye « byiza  » kandi abahagarariye Isiraheli bazaguma I Doha kugira ngo bakomeze ibiganiro n’abunga impande zombi […]
Umushahara fatizo: Bite by’umushinga w’itegeko waheze kwa Minisitiri w’Intebe

Hon. Dr. Habineza Frank, Umuyobozi w’ishyaka riharanira Demukarasi no kurengera ibidukikije DPGR, avuga ko ababazwa no kuba umushinga w’itegeko rishyiraho umushahara fatizo mushya ryatowe n’Abadepite, waraheze mu biro bya Minisitiri w’Intebe nk’uko yagiye abitangarizwa kenshi na Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo. Muri 2018 nibwo abagize inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite batoye itegeko rishya rigenga umurimo […]
Umwana wa myugariro wa Olympic Star yo mu Burundi, yiciwe muri Congo

Umwana wa myugariro wa Olympic Star yo mu Burundi, Emile Bob Balama yishwe n’abagizi ba nabi muri Congo. Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo mu Burundi hamenyekanye inkuru y’inshamugongo ko umwana wa Myugariro wa Olympic Star, Emile Bob Balama yishwe n’abagizi ba nabi. Amakuru avuga ko uyu mwana yishwe ari kumwe na se ubwo bari bari […]
Ingabo za Uganda ziryamiye amajanja
Inzego z’umutekano za Uganda ziryamiye amajanja, nyuma yo kwakira amakuru y’uko hari abarwanyi bo mu mutwe wa ADF bashobora kuba barinjiye ku butaka bw’iki gihugu mu mpera z’icyumweru gishize. Uyu mutwe usanzwe ufite ibirindiro mu mashyamba ya Congo umaze igihe winjira muri Uganda ukagaba ibitero mu duce duhuriramo abantu benshi nko mu mijyi, mu nsengero […]
Gambie: Impaka ku gukuraho itegeko ribuza “gusiramura” abakobwa
Abadepite bo muri Gambiya bahisemo gusubiza muri komisiyo umushinga w’itegeko rikuraho itegeko ryabuzaga “gusiramura” abakobwa uko ryari ryaremejwe mu mwaka wa 2015. Iki cyemezo cyafashwe ku wa mbere ubwo abadepite basuzumaga ingingo yari yaciyemo ibice abadepite bo muri Gambiya. Abaharanira uburenganzira bwa muntu muri Gambiya bavuga ko gutora uyu mushinga w’itegeko bizaba ari nko gusuzugura […]
Muri Haiti bikomeje kuba bibi cyane
Amakuru aturuka mu gihugu cya Haiti, aremeza ko umwuka atari mwiza, nyuma y’aho agatsiko k’amabandi bigabije imijyi itandukanye irimo n’umurwa mukuru kagateza akaduruvayo.Muri ako kavuyo n’imivundo, hari abaturage bakomeje kubigenderamo bakahatakariza ubuzima. Ibinyamakuru bitandukanye bivuga ko ejo ku wa mbere ku muhanda werekeza mu nkengero z’umurwa mukuru wa Haiti, hatoraguwe imirambo irenga 10.Ababibonye babwiye ibiro […]
Ikoranabuhanga ryitambitse gahunda yo gutangira kwishyura amafaranga ajyanye n’urugendo rwakozwe
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gushyiraho Ibiciro no kubigenzura muri RURA, Norbert Kamana, yatangaje ko batengushywe n’ikoranabuhanga ryagombaga kwifashishwa mu gukemura ikibazo cy’abakora ingendo mu Mujyi wa Kigali usanga bishyura amafaranga adahwanye n’urugendo baba bakoze. Ibi yabitangaje kuri uyu wa Kabiri mu Kiganiro Waramutse Rwanda cya RBA nyuma y’iminsi mike ibiciro by’ingendo abagenzi bishyura bizamutse bitewe n’uko […]
Ndayishimiye, na Traoré mu bishimiye intsinzi ya Putin naho Amerika irayamagana
Perezida w’Uburundi Ndayishimiye Evaliste na mugenzi we Ibrahim Traoré, bari mu bakuru b’ibihugu bishimiye Intsinzi ya Perezida Putun, naho ibihugu nka Amerika, Ubwongereza na Ukraine bamagana Intsinzi ye. Igishingirwaho ibi bihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi bamagana iyi Ntsinzi, biravuga ko amatora yabaye mu Burusiya nta demokarasi cyangwa ubwisanzure byari biyarimo.Ni mu gihe abamushyigikiye bo mu […]
Byinshi ku byabajijwe mushiki wa Kabila uherutse guhamagazwa n’ubutasi bwa gisirikare
Kuri uyu wa Gatanu ushize, itariki ya 15 Werurwe, urwego rushinzwe ubutasi rwa gisirikare, rwahase ibibazo Jaynet Kabila, mushiki we w’impanga w’uwahoze ari perezida, Joseph Kabila. Uru rwego rwari rumaze gusaka ahakorera fondasiyo ye ifite izina rya se, uwahoze ari perezida Laurent-Desiré Kabila, wishwe mu 2001. Mu gihe Jaynet Kabila yahamagajwe kugira ngo ibiro bye […]
Se wa Jose Chameleone agiye kwicukurira imva atari yapfa

Se wa Jose Chameleone, Weasel na Pallaso yatunguye abakurikira imyidagaduro ubwo yatangazaga ko yiteguye kwicukurira imva mbere y’uko yitaba Imana. Gerald Mayanja wabyaye abasore bazwi cyane muziki wo muri Uganda, yarahiriye kwicukurira imva azashyingurwamo ubwo azaba yapfuye. Aganira na Spark TV, Bwana Mayanja yagaragaje ko ashimira Imana mu minsi yose yabayeho hano ku isi ndetse […]
Dr Habineza asanga hakwiye ikigega cy’indishyi ku wafunzwe igihe kirekire kandi yari umwere
Dr Frank Habineza, Umuyobozi w’ishyaka Democratic Green Party of Rwanda asanga umuntu wafunzwe igihe kirekire kandi nyuma bikagaragara ko ari umwere akwiye guhabwa indishyi mu gihe atemeranya n’igifungo cy’agateganyo kirenga iminsi yateganyijwe 30 mu gihe hakorwa iperereza. Ibi Dr Habineza yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuwa Gatanu ushize, itariki 15 Werurwe 2024 mu Karere ka […]
Burundi: Imbonerakure yishwe na bagenzi ba yo bayihotoye
Claude Nahayo, umwe mu rubyiruko rw’ishyaka CNDD-FDD, yahotowe na bagenzi be mu ijoro ryo ku cyumweru ahagana mu ma saa 11h. Imbonerakure esheshatu zifunzwe na polisi ya Mpanda mu ntara ya Bubanza (uburengerazuba bw’u Burundi). Uwahohotewe yapfiriye mu bitaro bya Mpanda, nyuma y’isaha imwe yibasiwe na bagenzi be mu gace ka Murengeza nk’uko tubikesha urubuga […]
Kera kabaye umunyamakuru Bujakera agiye kuva mu nzu y’imbohe
Umunyamakuru Stanis Bujakera Tshiamala arafungurwa kuri uyu wa Kabiri, nyuma y’amezi arenga atandatu yari amaze afunzwe. Bujakera mbere yo gutabwa muri yombi yari umuyobozi wungirije w’ikinyamakuru ACTUALITE.CD ndetse akanaba umwanditsi w’ibitangazamakuru bya Jeune Afrique na Reuters. Ku wa Mbere tariki ya 18 Werurwe ni bwo Urukiko rw’i Kinshasa rwamukatiye amezi atandatu y’igifungo, mu gihe yari […]
Abakinnyi bateguriwe udukingirizo ibihumbi 300 mu mikino Olympic
Mu mikino Olempike y’uyu mwaka izabera i Paris mu Bufaransa, abakinnyi bemerewe gukora imibonano mpuzabitsina uko bashaka aho banateguriwe udukingirizo dusaga ibihumbi 300. Ubuyobozi bw’Imikino Olempike bwemereye abashaka kuzakora imibonano mpuzabitsina mu mikino Olempike nyuma y’uko iyabereye i Tokyo muri 2021 bari bakumiriwe mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19. Kuri ubu hari udukingirizo […]
Rishi Sunak yemeje ko agitsimbaraye ku ntego ye yo kohereza abimukira mu Rwanda
Kuri uyu wa Mbere, itariki 18 Werurwe, Ministiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak, yavuze ko agitsimbaraye ku ntego ye yo kohereza mu Rwanda abimukira binjira mu gihugu mu buryo butemewe n’amategeko kandi ko yizeye ko aba mbere bazatangira koherezwa mu Rwanda vuba. Ibi Rishi Sunak yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ubwo yasuraga Umujyi wa Convetry […]
Donald Trump yabuze ikigo kimwishyurira ingwate ya miliyoni 464$ yaciwe n’urukiko
Donald Trump yabuze isosiyete yigenga imutangira ingwate ya miliyoni 464 z’amadolari (£ 365m) yategetswe kwishyura mu rubanza rwa forode i New York. Uwahoze ari perezida agomba kwishyura amafaranga yose cash cyangwa akabona ingwate kugira ngo akomeze ubujurire bwe. Bwana Trump yavuze ko kubona ingwate ingana kuriya “bidashoboka”. Ku bw’ibyo, Donald Trump ashobora kubona imitungo ye […]
Clapton Kibonke na Jacky bibarutse

Umunyarwenya Mugisha Emanuel wamenyekanye nka Clapton Kibonge muri filime zitandukanye zirimo ‘Seburikoko’ n’izindi, yibarutse umwana wa gatatu. Amakuru yo kwibaruka kw’aba bombi yamenyekanye binyuze ku mbuga nkoranyambaga za Clapton Kibonge n’umugore we Ntambara Jacky, aho bagaragaje kwishimira uyu mwana w’umuhungu. Uyu mwana w’umuhungu bibarutse, bahise bamwita ‘Muhisha Nolan’ nk’uko Mama we yabitangaje ku rukuta rwe […]
MINISANTE yagaragaje uko Jenoside yasize icyuho kinini mu Rwego rw’Ubuzima
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yasize icyuho gikomeye mu rwego rw’ubuvuzi. Dr Sabin Nsanzimana , Minisitiri w’iyi Minisiteri, avuga ko nyuma ya Jenoside urwego rw’Ubuvuzi rwasigaranye icyuho , kugeza ubwo nyuma yayo gato rwasigaranye 20% ugereranyije n’abarukoragamo mbere. Yabitangarije mu nama mpuzamahanga y’Umuryango MSH, irikubera mu Rwanda Kuri uyu wa Mbere […]
Israel irashinjwa kugaba igitero simusiga ku bitaro bikomeye muri Gaza
Ingabo za Israel zagabye igitero ku bitaro al-Shifa muri Gaza, hakoreshejwe imodoka z’ibifaru ndetse n’imbunda zikomakomeye. Umuvugizi w’igisirikare cya Israel, yemeza ko IDF (igisirikare cya Israel) yagabye icyo gitero gikomeye. IDF ivuga ko abategetsi bakuru b’uyu mutwe w’iterabwoba Hamas, bari bakoreye amateraniro muri ibyo bitaro mu rwego rwo gutegura uko bagaba ibitero kuri Israel ariko […]