Gaza: Kwicisha abanyapalesitina inzara “birakoreshwa nk’intwaro y’intambara”

Sangiza iyi nkuru

Ku ya 18 Werurwe, umuyobozi w’ubutasi bwa Isiraheli, Minisitiri w’intebe wa Qatar n’abayobozi ba Misiri byari biteganijwe ko bahurira i Doha kugira ngo baganire ku masezerano y’amahoro ashobora gushyirwaho umukono muri Gaza. Nk’uko urubuga rw’Abanyamerika Axios rubitangaza, ibiganiro byabaye «  byiza  » kandi abahagarariye Isiraheli bazaguma I Doha kugira ngo bakomeze ibiganiro n’abunga impande zombi aribo Misiri na Qatar. Umuyobozi wa diplomasi w’Amerika, Antony Blinken, azasura Arabiya Sawudite ku ya 20 Werurwe, na Misiri mu rwego rwo kuganira ku buryo agahenge kagaruka muri Gaza.

Isiraheli yavuze ko izohereza intumwa i Doha, ariko ntiyavuze italiki, bitewe ahari n’ibisa no gufunga umutwe kwa Hamas yavuze ko yiteguye gutanga agahenge k’ibyumeru bitandatu nyamara yarasabwaga kureka imirwano burundu.

Nk’uko iyi nkuru dukesha Jeuneafrique ibitangaza, umwe mu bayobozi ba Hamas Oussama Hamdan yagize ati” twemeje ko habaho gusubira inyuma mu buryo bw’ibice muri Gaza, mbere yuko tubikora burundu  ». Kuri we, mu gice cya mbere hazabaho ihagarara burundu ry’imirwano, nyuma hakurikireho ibiganiro.

Benjamin Netanyahou kuri telefoni yabwiye Perezida wa Amerika Joe Biden ko Isirayeli irajwe ishinga no kurandura icyatumye ifata intwaro nko kurandura Hamas muri Gaza, kugarura imbohe zayo, kandi bikarangira bizeye ko Gaza itakiri ikibazo kuri Isirayeli ari nako igerageza gutanga imfashanyo ikenewe kubasivili bayikeneye.

Iki kiganiro cyabereye kuri telefoni, nk’uko ibiro bya perezida wa Amerika bibitangaza, cyari icya mbere nyuma y’ukwezi. Biden washyigikiye cyane Isirayeli, aragenda yitaza Benjamin Nentanyahou. Hambere aha yavuze ko Netanyahou yarimo yica byinshi agakiza bike ukurikije uburyo yitwara mu ntambara yo muri Gaza, aho umubare w’abicwa ukomeje kwiyongera, ndetse n’imibereho y’abaturage ikaba iri mu kangaratete. Biden yanashimiye ijambo ryiza ryavuzwe na perezida w’abasenateri b’abademokarate Chuck Schumer, wasabye ko habaho amatora muri Isirayeli. (Nko kuvuga ko amatora yaba Netanyahou agasimburwa Ndlr)

Nk’aho ibyo umuryango mpuzamahanga uyibuza ntacyo bivuze, Isirayeli iritegura kugaba igitero mu mugi wa Rafah, urimo abaturage barenga miliyoni imwe n’igice b’abanyapalesitina cyane b’impunzi. Biden avuga ko iri ryaba ari ikosa, ariyo mpamvu i Washington haje intumwa ziturutse muri Israel ngo babiganireho nk’uko umujyanama mu by’umutekano w’igihugu wa Amerika yabitangaje.

Hagati aho muri Gaza imibereho iteye impungenge aho kimwe cya kabiri cy’abayituye kiri mu bihe bibi, ndetse umuyobozi wa OMS/WHO Tedros Adhanom Ghebreyesus, akaba yaravuze ko inzara igiye kwibasira iki gice vuba. Umuyobozi ushinzwe ibya dipolomasi mu muryango w’Ubumwe bw’Iburyayi , Josep Borrell, we yongeyeho ko kwicisha abantu inzara biri gukoreshwa nk’intwaro y’intambara. Koko rero Isirayeli kuva taliki ya 09 Ukwakira yinjiye mu bice bya Gaza akaba ari nayo ubu igenzura inkunga yose yakwinjiramo iciye mu misiri nubwo nayo iza biguruntege.

Miliyoni 2,4 z’abaturage bari mu kaga ko kwicwa n’inzara. Niba Isirayeri idaciye inkoni izamba, ngo bizageza mu kwezi kwa gatanu inzara ica ibintu muri kariya gace. Nyamara ariko, Isirayeli, nk’aho ntacyo biyibwiye, irekura gake ku nkunga yohererezwa aba banyapalestina ibyo bamwe badatinya kwita kwica abanyapalesitina bahagaze.

Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *