Ndayishimiye, na Traoré mu bishimiye intsinzi ya Putin naho Amerika irayamagana

Sangiza iyi nkuru

Perezida w’Uburundi Ndayishimiye Evaliste na mugenzi we Ibrahim Traoré, bari mu bakuru b’ibihugu bishimiye Intsinzi ya Perezida Putun, naho ibihugu nka Amerika, Ubwongereza na Ukraine bamagana Intsinzi ye.

Igishingirwaho ibi bihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi bamagana iyi Ntsinzi, biravuga ko amatora yabaye mu Burusiya nta demokarasi cyangwa ubwisanzure byari biyarimo.Ni mu gihe abamushyigikiye bo mu Burasirazuba na bimwe mu bihu bya Afurika bisanga Putin ngo ari umuyobozi mwiza.

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi abinyujije ku rubuga rwa X yatangaje ko intsinzi ya Putin isobanuye uburyo abaturage b’icyo gihugu bashyigikiye ubutegetsi bwe bureba kure naho Kapiteni Ibrahim Traoré wa Burkina Faso we avuga ko yiteze ko imibanire y’igihugu cye n’Uburusiya izarushaho kuba myiza.

Ubuhinde, Iran, Syria,Korea ya Ruguru , Niger na Mali nabyo byashimiye kumugaragaro Putin ku ntsinzi ye.

Putin yatorewe kuyobora manda ya Gatanu atsinda n’amanota 87%.Gusa hari abaturage b’imbere mu gihugu batavuze rumwe kuri aya matora.Bavuga ko Putin ari umunyagitugu udatinya kwica mu kwikiza abatavugarumwe nawe.

Hari ibindi bihugu bivuga ko Perezida Putin atakabaye atorwa , cyane cyane ko yafashe iyambere gutangiza intambara kuri Ukraine mu 2022 imaze gupfiramo ibihumbi by’abasirikare n’abaturage batandukanye.

Igihugu nka Canada nacyo nticyemera intsinzi ya Putin, aho gitangaza ko amatora yo mu Burusiya atanyuze muri demokarasi kandi yarimo inenge nyinshi.Ni mu gihe Norway/Norvège ihana imbibi n’Uburusiya yavuze ko kuba amatora yarakozwe no mu bice bya Ukraine byafashwe n’Uburusiya ari uguhonyora gukomeye amategeko mpuzamahanga.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *