MINISANTE yagaragaje uko Jenoside yasize icyuho kinini mu Rwego rw’Ubuzima

Sangiza iyi nkuru

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yasize icyuho gikomeye mu rwego rw’ubuvuzi.

Dr Sabin Nsanzimana , Minisitiri w’iyi Minisiteri, avuga ko nyuma ya Jenoside urwego rw’Ubuvuzi rwasigaranye icyuho , kugeza ubwo nyuma yayo gato rwasigaranye 20% ugereranyije n’abarukoragamo mbere.

Yabitangarije mu nama mpuzamahanga y’Umuryango MSH, irikubera mu Rwanda Kuri uyu wa Mbere taliki 18 Werurwe 2024.

Dr Sabin ati: “Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi u Rwanda rwari rusigaranye 20% by’abakoraga mu rwego rw’ubuzima, mu baganga batanu bavuraga abana hari hasigaye umuganga umwe gusa, akaba ari nayo mpamvu igihugu cyashyize imbaraga mu kubaka urwego rw’ubuzima.”

Ibi rero bituma MINISANTE ikomeje gukora ibishoboka byose ngo ubuvuzi bwiyubake Kandi koko igasanga birimo kugerwaho n’ubwo hakiri icyuho ku baganga biganjemo abaforomo n’ababyaza.

Zimwe mu ngamba zafashwe mu kugabanya icyuho, harimo gahunda yiswe 4à—4.Ni ukuvuga ko mu myaka ine iri imbere abaforomo baraba bikubye kane.

Ati “Mu Rwanda dufite abaforomo batari benshi, barengaho gato igihumbi kimwe, ariko twifuza kubakuba nibura kane, twaranatangiye uyu mwaka, ndetse bari no mu bo tuzigisha umubare munini.”

Ni mu gihe mu minsi ishize, iyi Minisiteri yatangaje ko hari gahunda yo gukoresha ubwisungane mu kwivuza ku ndwara zikomeye nk’impyiko n’izindi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *