Ingabo z’igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (FARDC) ziratangaza,ko bidatinze, umujyi wa Rwindi hamwe n’ibindi bice biwugaragiye byo muri Rutshuru, mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru zigiye kuwigarurira.
Aya makuru yatangarijwe abaturage binyuze muri Operasiyo yiswe Sokola yakorewe mu gace ka Kanyabayonga mu Majyaruguru ya Kivu, kuri uyu wa mbere taliki 18 Werurwe 2024.
Umuvugizi wa gisirikare mu ntara ya Kivu ya Ruguru, Kapiteni Anthony Mualushayi avuga ko, hari ingabo nyinshi zigiye kuva i Kinshasa, mu gutanga umusanzu no gutera ingabo mu bitugu izindi ngabo zisanzwe ku rugamba mu rwego rwo kwigarurira ibice biri mu maboko ya M23 bahereye mu gace ka Rwindi.
Uyu musirikare yasobanuye ko ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (FARDC) zongerewe imbaraga n’ikizere biturutse ku bayobozi bagiye kuva i Kinshasa.Ingabo by’umwihariko ziba mu gace ka Lubero kegeranye na Rutshuru nizo ngo zizgiye gufata iya mbere mu kwivuna umwanzi.
Umuvugizi yagize ati”Nyuma yo gutakaza agace ka Rwindi, ingabo zacu zirimo kwisuganya vuba bishoboka kugirango zigarure Rwindi n’ibindi bice biyikikije. Uyu munsi, twageze kuri Armoirie, kandi ntabwo ari kure ya Rwindi muri Rutshuru.Ingabo zacu umunsi ku munsi ziri mu myitozo ihanitse.Ikindi n’uko abayobozi b’ingabo zacu baturutse i Kinshasa baje kubongeramo ingufu mu buryo bw’ikizere no kububakira ubushobozi mu rwego rwo kubafasha gutsinda.”
Kuva mu ntangiriro mu za Werurwe ,M23 yagiye ifata uduce two muri teritwari ya Rutshuru, turimo agace k’abaturage batunzwe ahanini n’uburobyi ka Vitshumbi kari ku nkengero z’ikiyaga Rwicanzige (Lac à‰douard), hamwe n’agace ka Rwindi.
Hari abakurikira iyi ntambara bavuga ko ubu M23 igenzura hafi 90% bya teritwari ya Rutshuru ndetse ko yaba isatira teritwari za Lubero mu majyaruguru, na Walikale mu burengerazuba.



One Response
FARDC yahigiye kwigarurira agace ka Rwindi yifashishije abayobozi bavuye i Kinshasa
Abakongomani aho bava bakagera ngira ngo nta bwenge bagira, ese ingabo zose ziri hariya ni nkeya kuburyo zitatsinda M23 cyangwa ubwazo zifitiye ibibazo byihariye, ese umurundi azahabwa 5000$, umukongomani ahabwe 100$ abo bantu bombo batange umusaruro umwe, ese abo basirikare bavuye Kinshasa bo ahari barahembwa cyangwa nabo baje gusahura ingurube n’intama na za matelas. SADC harya yo igeze hehe irwana cyangwa nayo murayirukana nka EAC, ngo barigukora imyotozo ihambaye, yewe mwaratinze peeee. icyo mbabwiye nuko M23 ari abakongomani mwabyemera mwabyanga tuzabana mugihugu cyacu, cyngwa namwe muzasubire Zambia na soudan aho mukomoka