Myugariro wa APR FC agiye kwerekeza muri Azam FC

Sangiza iyi nkuru

Ikipe ya Azam FC yo muri Tanzania, iri mu buganiro na myugariro w’ibumoso muri APR FC n’Ikipe y’Igihugu “Amavubi”, Ishimwe Christian.

Christian uri ku mpera z’amasezerano ye muri APR FC, ari kugirana ibiganiro na Azam FC kugira ngo ajye kuyifasha mu bwugarizi.

Bivugwa ko Azam FC iri mu biganiro na Ishimwe Christian nyuma yo kunenga urwego rwa mugariro wa Rayon Sports, Mitima Isaac.

Azam FC igiye kuzana uyu myugariro nyuma yo kunenga umusaruro wa Pascal Gaudence Msindo na Edward Charles Manyama bifuzaga kugura.

Amafaranga azatangwa kuri Ishimwe Christian ntiyari yamenyekana gusa bivugwa ko aramutse asinyiye iyi kipe yazajya ahembwa miliyoni 3,8 Frw ku kwezi.

Ishimwe Christian yerekeje muri APR FC mu 2022 avuye muri AS Kigali na yo yagezemo aturutse muri Marines FC.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *