Donald Trump yandagajwe na bamwe mu bayoboke b’ishyaka rya aba Republicain

Sangiza iyi nkuru

Abakandida bari kwiyamamaza mu ishyaka rya Abarepubulike Ted Cruz ba Marco Rubio bifatiye ku gahanga batuka umukandida Donald Trump ukomeje kubarusha amajwi aho ari kwiyamamaza hose. Ibi bitutsi bakaba babigaragaje mu kiganiro cya nyuma baraye bagiranye cyateguwe n’itangazamakuru muri Amerika.
Ted Cruz na Marco Rubio basanzwe ari abasenateri mu nteko ishinga amategeko muri Amerika. Aba bagabo bombi batangiye urugamba rwo kugabanya imbaraga za Trump nyuma yo gutsinda amatora inshuro 3 muri 4 biyamamaje hamwe nawe.

amatora
Uhereye ibumoso ni Ted Cruz ,Marco Rubio na Donald Trump

Iyi ntsinzi iba iri mu rwego rwo gushaka umukandida uzahagararira iri shyaka mu matora azaba mu mpera z’uyu mwaka wa 2016.
Mu kiganiro cyaraye kibaye aba bakandida batatu bose bibanze mu guhamagarira imbaga y’abanyamerika kubatora, guhamagarira abanyamerika kurwanya abanyamerika bambuka bajya muri Amerika y’epfo n’ibindi ndetse no kudaha agaciro Donald Trump.
Iki kiganiro cyaje kurangwamo n’ibitutsi ubwo abakandida Ted Cruz na Marco Rubio bibasiraga mugenzi wabo bahuje ishyaka bakamwandagaza.
Aba bagabo bombi bavuga ko Trump adashobora kuzabona intsinzi kandi niyo yayibona yaza ikerewe ntacyo iri bumumarire.
Mu masaha arenga abiri bamaze muri iki kiganiro , Abasenateri Marco Rubio na Ted Cruz bagenda basimburana mu kunegura no gusebya Trump.
Aba bagabo bombi bahamya ko ubucuruzi bwe bwuzuyemo uburiganya ko ndtese bakeka ko avangura amoko.
Baneguye kandi politiki ye bavuga ko irangwa n’ubuswa ndetse banibaza uburyo azashyira mu bikorwa politiki ye naramuka atowe dore ko atayerekana.
Radio BBC ivuga ko n’ubwo byari bimeze gutyo Trump yihagazeho umwanya muremure ibiganiro birangira agaragara nk’aho yabatsinze.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *