Ibibazo by’ubushyamirane igihugu cy’Uburusiya kimazemo iminsi n’ibihugu byiswe ‘ Iby’uburengerazuba’( USA, Ubwongereza, Ubufaransa n’Ubudage), gishinjwa kwinjira mu matora ya USA no kuroga uwari intasi y’Uburusiya, Sergei Skripal, ntibyatumye Donald Trump atifuriza amahirwe masa Vladimir Putin nyuma yo gutsinda amatora.
“Nahamagaye Putin, mwifuriza amahirwe masa kandi dusezerana ko tuzahura mu minsi ya vuba.” Aya ni amagambo Donald Trump yatangaje ku wa 20 Werurwe 2018.
Ubutumwa bwaturutse mu ngoro y’umukuru w’igihugu cy’Uburusiya buravuga ko aba bayobozi bazaganira ku bijyanye n’ubufatabye mu by’ubukungu, bakava mu cyo bise “irushanwa ku gucura ibitwaro bya kirimbuzi.”
Vladimir Putin yatsinze amatora y’umukuru w’igihugu yabaye ku wa 17 Werurwe, agira amajwi 76.6 ku ijana (76.6 %).
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

Tuyizere Jean de Dieu/bwiza.com


