Donald Trump yashinje Abayahudi b’Abanyamerika kudakunda gakondo yabo

Sangiza iyi nkuru

Uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yashinjwe kurwanya Abayahudi, kubera ibitekerezo yatanze ku nkunga y’Abayahudi bo muri Amerika kuri Israel aho yavuze ko Abayahudi bo muri Amerika badakunda cyangwa ngo bashyigikire Israel.

Ibi yabivugiye mu kiganiro n’umunyamakuru wo muri Israel, Barak Ravid, aho yanavuze ko Israel itagifite ijambo mu Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika nk’izo yahoranye.

Trump yagize ati: “Abayahudi bo muri Amerika ntibakunda Israel cyangwa ntibitaye kuri Israel.”

Yongeyeho ati: “Kera wasangaga Israel yari ifite ububasha busesuye kuri Kongere… Uyu munsi ndatekereza ko bitandukanye cyane, ndatekereza ko Obama na Biden ari bo babikoze, nyamara mu matora bakomeje kubona amajwi menshi y’Abayahudi”.

Amajwi yavuye mu matora yo muri Amerika yo muri 2020 yerekanaga ko Biden yashoboye kubona 70% by’amajwi avuye mu Bayahudi, nubwo hari umubano wa hafi hagati ya Trump na Netanyahu wahoze ari Minisitiri w’intebe wa Israel.

Perezida Trump wayoboye manda imwe gusa yakomeje avuga ko ikinyamakuru The New York Times “cyanga Israel”, nubwo nk’uko Trump abitangaza ngo ari “Abayahudi bayobora The New York Times”.

Amatsinda atandukanye na yo yihutiye kugira icyo avuga ku bitekerezo Trump babinenga.

Umuvugizi w’ihuriro rirwanya gusebanya, Anti-Defamation League, yagize ati “Uwahoze ari Perezida Trump, yongeye guhuza kudashyigikirwa cyane kwe mu Bayahudi benshi bo muri Amerika n’ibyiyumviro byabo kuri Israel kandi akoresha uburyo bwa kera bwo kurwanya Abayahudi ku bijyanye no kugenzura Kongere ndetse n’itangazamakuru kw’Abayahudi kugira ngo ashimangire ibitekerezo bye”.

Yakomeje agira ati “Mu by’ukuri, kandi birababaje kubona tugomba kongera kubisubiramo, umubare munini w’Abayahudi b’Abanyamerika bashyigikiye kandi bafite aho bahurira na Israel, batitaye ku mukandida wa politiki batoye, kandi ntabwo Israel cyangwa Abayahudi bagenzura Kongere cyangwa itangazamakuru,”

Mu gihe uyu wahoze ari perezida wavuye ku butegetsi adakunzwe yashinjaga Abayahudi bo muri Amerika ko badashyigikiye Israel ku buryo buhagije, yashimye Abakristu b’ivugabutumwa ku nkunga yabo.

Muri icyo kiganiro, Trump yagize ati: “Ndakubwiye, abakristu b’ivugabutumwa (Evangelical Christians ) bakunda Israel, kurusha Abayahudi bo muri iki gihugu.”
Uwahoze ari perezida yakuyeho impaka mu ntangiriro z’uku kwezi ubwo yavugaga ku ihungabana ry’umubano we na Netanyahu.

Aganira na Ravid, uyu muherwe winjiye muri politiki yavuze ko nubwo bari bafitanye ubucuti bwa hafi mu gihe yari ku butegetsi, igihe Amerika yimuriraga ambasade ya yo i Yeruzalemu, ikanagira uruhare mu “Masezerano ya Abrahamu” yo guhuza Israel n’Abarabu, bombi batibigeze bongera kuvugana kuva Netanyahu yashimira Biden ku ntsinzi ye muri 2020.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *