Abagabo n’abagore benshi bakunze kwishyiramo ko gukorera imibonano mpuzabitsina ku buriri ari ihame, nyamara ntibazi ko hari ahandi hantu bashobora kuyikorera bigatuma batarambirwa gutera akabariro bakanarushaho gukundana.

1. Mu bwogero (bathroom)
Abagore benshi bavuga ko mu bwogero ari ahantu bumva bishimiye kuko baba bumva ari ahantu hari akayaga kandi hahehereye cyane bityo ngo bumva batekanye iyo bari kuhakorera imibonano mpuzabitsina.
Ibyo bakabikunda ariko ngo igihe bari bonyine nta kintu na kimwe kibabangamiye kandi nta gatotsi kari mu rukundo rwabo.
3 Mu modoka
Benshi mu bagore bavuze ko mu modoka na ho hashobora kuba heza cyane kuko mushobora kuba mu geze mu rugo bwije mutari bubone umwanya mwamara guparika imodoka mukaba mwatera akabariro kuburyo mugera munzu mugakaraba mugahita muryama, ibi ngo bigatuma bemeza ko mu modoka na ho haba heza kurusha.
4 Mu mazi
Mu mazi ni hamwe abagore n’abagabo ngo bumva banyuzwe iyo barimo kuhaterera akabariro cyane cyane iyo bari mu bwogero bunini bwo hanze(Piscine).
Aha ni hamwe mu hantu abagore bakunda cyane cyane ko pisine zikunze kuba ziri mu bipangu bityo ngo ntanakimwe baba bishisha mukuba batera akabariro bibereye kuri pisine yo hanze kuko bumva baguwe neza.
5 Mu ruganiriro (Saloon) :
Aha impamvu benshi bahagarutseho ngo ni uko haba hari buri kimwe wakenera kugirango igikorwa kigende neza uko bikwiriye, aha twavuga intebe, umukeka cyangwa utumeza duciye bugufi bityo tukaba twabafasha mu migendekere myiza y’icyo gikorwa.
Urubuga rwa Womenshealthmag rutangaza ko aho hantu hose havuzwe haruguru hashimisha cyane by’umwihariko abagore kuko ari bo bakunze kurambirwa icyo gikorwa igihe kitagenze neza kurusha abagabo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com


