Dore amabanga 7 yagufasha niba utajya unyurwa mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina

Sangiza iyi nkuru

Ingo nyinshi zirasenyuka ndetse abandi bagahora bababaye kubera kutishimira mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina n’abafasha babo. Ubushakashatsi bwerekanye ko imibonano mpuzabitsina ikora byose, kuko ishobora gutuma umuntu abaho ababaye cyangwa yishimye.
Ariko icyo buri wese aba ashaka, ni ukubaho yishimye. Ni yo mpamvu niba wajyaga ukora imibonano ukumva ntacyo bimaze, ukwiye kujya ukora ibyo tugiye kukubwira, kugirango usangire n’umufasha wawe ibyishimo bibonerwa mu gutera akabariro.
1. Kugira ingengabihe

165550046
Bamwe mu bashakanye bapfa gukora imibonano mpuzabitsina igihe baboneye. Nyamara ni byiza kugira ingengabihe yo gutera akabariro kuko bifasha kuyitegura neza. Bifasha kubanza kwitegura bihagije mu mutwe ndetse no ku mubiri. Bituma buri wese ategura uko ari bube yambaye, udukuru twiza baganiraho n’uburyo baza gukoresha.

2. Gukinga icyumba

Ni byiza gufunga icyumba muri gukoreramo imibonano mpuzabitsina ngo hatagira ikibarogoya. Bituma mwumva mufite umutekano. Niba mufite abana, ni byiza kubanza kubaryamisha kandi mukamenya ko basinziriye. Iyo ari ku manywa, mugomba kubabuza gupfa kwinjira mu cyumba, bakabanza gukomanga.

3. Vuga kandi ugerageze guhindura uburyo mwakoreshag
a
Hari abantu batinya kubwira abakunzi ba bo ahantu habashimisha iyo bari mu gikorwa n’ibindi bumva bibashimisha. Si byiza kuko bituma utagera ku byishimo nya byo mu mibonano mpuzabitsina.

black couple in bed ii
Ni byiza kandi guhindura uburyo mwari musanzwe mukoramo imibonano mpuzabitsina kuko ushobora gusanga bumwe mutakoreshaga ari bwo bwiza, ntugire isoni utinya ko umukunzi wawe yakeka ko uri indaya.
Nutabikora akabona undi ubimukorera bizakubabaza.Gusohoka nabyo bituma mwishimana kuko ahantu haba hahindutse bigatuma niba mu rugo hatumaga utishima,bihinduka.

4. Kuganira

Nta mpamvu yo gutera akabariro mucecetse kuko umwe ashobora kugirango ni ubugome cyangwa warakaye. Jya ushaka agakuru gasekeje cyangwa k’urukundo kugirango hatagira uwumva ari wenyine. Akenshi usanga muri ibi biganiro ari ho umenyera ibyo umukunzi wawe akunda n’ibyo yiriwemo.
5. Kureka kwitwaza impamvu zababuza gukora imibonano mpuzabitsina
Ugomba kureka kwitwaza impavu zose ngo mudatera akabariro. Muri zo twavuga nk’umunaniro, umutwe, n’ibindi. Imibonano igabanya ububabare, itera gusinzira neza kandi irwanya n’umunaniro.

6. Kwizerana n’ubwumvikane

Biragoye kuba wiriwe utongana cyangwa utameranye neza n’incuti yawe ngo nibwira umusabe gukuramo imyenda. Kugirirana icyizere n’ubwumvikane mu rugo ni umusingi w’imibonano mpuzabitsina myiza.

hot black couple kissing onblack bridal bliss11
7. Kwita ku kuntu ugaragara
Uko ugaragara mu maso y’umukunzi ni ikintu cya mbere kiryoshya imibonano. Aha turavuga cyane ku myambarire. Abantu benshi bakunda kubona abakunzi ba bo bambaye utwenda tugaragaza imyanya ndangagitsina ya bo. Kwisiga umubavu cyangwa amavuta ahumurira neza umukunzi wawe bituma akwiyumvamo kurushaho. Shaka uburyo bwose ubanza gushimisha ijisho ry’umukunzi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille Kamikazi/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *