Ibihugu 4 gusa muri Afurika ni byo byonyine bifite itike yo guhagararira umugabane mu irushanwa riri imbere ry’igikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 17 y’amavuko.
Ibi bihugu birimo Ghana, Guinée, Mali ndetse na Niger nibyo byonyine bifite itike yo kuzerekeza mu gihugu cy’u Buhine mu kwezi kwa 10 uyu mwaka, mu irushanwa ry’abana bari munsi y’imyaka 17.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Aya makipe yamaze kubona tike mu gihe anitegura gukina ½ cy’irangiza ryigikombe cy’Afurika cy’abatagengeje iriya myaka mu mikino iteganyijwe kubera mu gihugu cya Gabon.
Ni ku nshuro ya mbere ikipe y’igihugu cya Niger izaba yitabiriye irirushanwa, ikaba iri mu makipe 4 gusa yabashije kwitwara neza mu mikino y’iwabo ku mugabane w’Afurika.
Kugeza ubu, ikipe ya Ghana na Guinée ziri mu itsinda A, Mali mu itsinda B, mu gihe Niger yo yabashije kubona iyi tike kubera uburyo yitwaye neza mu irushanwa rimaze igihe rkorerwa muri Afurika ry’abatarengeje 17 muri ibi bihe, ikaba yitegura gukira umukino wa ½ cy’irangiza.
Mu irushanwa ry’igikobe nyafurika cy’abatarengeje 17, ikipe yo muri Niger yakuyemo iya Tanzania ku gitego 1-0, kuwa 21 Gicurasi ku kibuga cya Port-Gentil, ukaba wari na wo munsi wa nyuma wo guhura kw’amatsinda mu gihe Tanzanie yari iyoboye umwanya wa mbere mu itsinda ihereretemo rya B.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Naho ikipe ya Mali ikaba yaranyagiye iya Angola ibitego 6-1 mu gihe kuri uyu wa 24 Gicurasi, les Aiglons ya Mali ihura na n’iya Guinée i Libreville muri Gabo, mu gihe iya Ghana iraba ihura na les cadets ya Niger ku kibuga cya Port-Gentil.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


