Dore amakosa 7 abagabo benshi bakora bakoresha agakingirizo

Sangiza iyi nkuru

Abahanga basobanura ko gukoresha agakingirizo ari ingenzi mu gihe umuntu yirinda kwandura indwara zandurira mu bibonano mpuzabitsina n’inda zitateguwe, gusa hari ubwo kugakoresha nabi bishobora gutuma umumaro wako utagerwaho uko bikwiye.

Ibyo bijyana no kuba hari abenshi mu bagabo batazi uko agakingirizo gakoreshwa, aho bihutira kukambara ubundi bakihutira kujya mu gikorwa, batitaye ku ngaruka zikomeye zishobora kubageraho.

Muri iyi nkuru tugiye kubagezaho amakosa ashobora guteza ibibazo abagabo bakora bakoresha agakingirizo.

1. Kurangiza igikorwa batakikambaye

Kutarangiza igikorwa cyo gutera akabariro bambaye agakingirizo, ni rimwe mu makosa abagabo benshi bakora batitaye ku kuba bishobora kubateza indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina nk’uko urubuga Scooper News rubitangaza.

Bamwe mu bagabo bahitamo gukuramo agakingirizo ku bushake, mu gihe hari abo kavamo batabizi.

2. Gukoresha agakingirizo katarimo amavuta

Mu busanzwe inganda zikora udukingirizo zidukorana amavuta yo kuturinda kwangirika, gusa hari ubwo ayo mavuta ashobora kuvamo cyangwa akagabanyuka kubera Impamvu zitandukanye.

Hari ubwo abagabo bacikwa bagakoresha udukingirizo tutarimo amavuta ahagije, nyamara bishobora guteza ibyago by’uko agakingirizo gashobora gucika.

3. Gukoresha agakingirizo karangije manda

Inganda zikora udukingirizo zigena igihe tugomba kumara, ku buryo dushobora guteza ibyago mu gihe twaba dukoreshejwe nyuma y’icyo gihe.

Kutareba igihe agakingirizo kakorewe n’igihe kazarangiriza manda biri mu makosa abenshi mu bagabo bakora nyamara batazi ko bishobora guteza ibyago, bijyanye n’uko uko agakingirizo gata manda kagenda gatakaza ubudahangarwa bwako.

4. Kwambara agakingirizo mbere y’uko igitsina kigira umurego

Bijyanye n’ipfa ryo gukora imibonano mpuzabitsina, hari abagabo bihutira kwambara agakingirizo ibitsina byabo bitaragira umurego, ibyo bikaba bishobora gutuma igikorwa cyo gutera akabariro kitagenda neza.

Ni byiza ko umugabo yambara agakingirizo ari uko abona neza ko igitsina ke gifite umurego uhagije.

5. Kudasigira agakingirizo umwanya

Kudasiga umwanya muto ku mutwe w’agakingirizo ni irindi kosa abagabo bakora bambara agakingirizo, birengagije ko gashobora kujyamo umwuka kakaba katurika.

Abagabo bagirwa inama y’uko mu gihe bambara agakingirizo babanza gufata ku mutwe wako, hirindwa ko gashobora kujyamo umwuka kakaba katurikira mu gikorwa.

6. Kutamenya ingano y’agakingirizo

Kutamenya ingano ikwiye y’agakingirizo ko kwambara ni ikosa risanzwe abagabo benshi bakora. Hari ubwo agakingirizo gashobora kuba gato cyangwa kanini bitewe n’uko igitsina cy’ugakoresha kingana, bikaba byateza ibibazo.

7. Gukoresha tubiri icya rimwe

Gukoresha udukingirizo tubiri icyarimwe ni irindi kosa risanzwe abagabo bakora mugihe bakoresha agakingirizo. Ni ngombwa kumenya ko gukoresha udukingirizo tubiri bidatanga ubwirinzi bubiri, ko ahubwo byongera ibyago by’uko dushobora gucika.

Soma Izindi Nkuru

42 Responses

  1. Dore amakosa arindwi abagabo benshi bakora bakoresha agakingirizo
    Ibyo byose nubwo yabikurikirana neza ntibyamurinda icyaha. Gusambana biva Ku nshinga gusamba, kubera ko aba akorana icyo gikorwa n’undi muntu, hajyaho ingereka ngirana -na, bikaba gusamba-na (gusambana). Gusambana ni icyaha gijyana kukurimbuka.

      uravuga ukuri rwose ikiza umuntu yabireka

    2. Dore amakosa arindwi abagabo benshi bakora bakoresha agakingirizo

    3. Dore amakosa arindwi abagabo benshi bakora bakoresha agakingirizo
      Wa mwana we ugaragaje uburere n’ubupfura,ukomereze aho.ndi papa wawe nakwivuga imyato

    4. Dore amakosa arindwi abagabo benshi bakora bakoresha agakingirizo

    5. Dore amakosa arindwi abagabo benshi bakora bakoresha agakingirizo
      ntabwo abagakoresha bose baba basambana kuko abashakanye bashobora kugahitamo nkuburyo bwo kuringaniza urubyaro

    6. Dore amakosa arindwi abagabo benshi bakora bakoresha agakingirizo

    7. Dore amakosa arindwi abagabo benshi bakora bakoresha agakingirizo
      Gashobora no gukoreshwa hagati y’abashakanye ariko!
      Naho icyaha cyo: ushobora kudakora icy ‘ ubusambanyi ukagwa no mu kindi!
      Ni ugukora igikwiye ku bwawe,kdi kitabangamiye abandi.

    8. Dore amakosa arindwi abagabo benshi bakora bakoresha agakingirizo

    9. Dore amakosa arindwi abagabo benshi bakora bakoresha agakingirizo
      ibi niki raaaa!? ko bavuze Amakosa akorwa n’abagabo mwikoreshwa nabi ry’agakingirizo se wigeze wumva haraho bavuga Abahehesi??? niba utarashaka komeza wifate rwose ni sawa; ariko nunashaka uzitegure ko mu buryo bumwe Cg ubundi muzakoresha mugira ibyo mushaka kwirinda; hazaba harimo agakingirizo, ndibwira rero ko hamwe nizi nama ugiriwe utazatungurwa????????!

    10. Dore amakosa arindwi abagabo benshi bakora bakoresha agakingirizo

    11. Dore amakosa arindwi abagabo benshi bakora bakoresha agakingirizo
      Wichita ugwisha kugusambana hari nabaryamana byemewe namategeko, ndavuga abashakanye nabo bemerewe gukoresha agakingirizo, abakristo bubu musa nabari mubuyobe ntarasobanukirwa neza,

    12. Dore amakosa arindwi abagabo benshi bakora bakoresha agakingirizo

    13. Dore amakosa arindwi abagabo benshi bakora bakoresha agakingirizo
      Nonese wibazako gahunda ya leta iba itazibyobyose ariko kiriya ningenzi mukwirinda indwara zandurira mumibonano ahubwo nawe uzarusheho gushishikariza abandi kwirinda izondwara.

    14. Dore amakosa arindwi abagabo benshi bakora bakoresha agakingirizo
      Nonese wibazako gahunda ya leta iba itazibyobyose ariko kiriya ningenzi mukwirinda indwara zandurira mumibonano ahubwo nawe uzarusheho gushishikariza abandi kwirinda izondwara.

  2. Dore amakosa arindwi abagabo benshi bakora bakoresha agakingirizo
    Ibyo byose nubwo yabikurikirana neza ntibyamurinda icyaha. Gusambana biva Ku nshinga gusamba, kubera ko aba akorana icyo gikorwa n’undi muntu, hajyaho ingereka ngirana -na, bikaba gusamba-na (gusambana). Gusambana ni icyaha gijyana kukurimbuka.

  3. Dore amakosa arindwi abagabo benshi bakora bakoresha agakingirizo
    Icyiza ni ukubireka Byose, Gusambana ni umwanda

  4. Dore amakosa arindwi abagabo benshi bakora bakoresha agakingirizo
    Icyiza ni ukubireka Byose, Gusambana ni umwanda

  5. Dore amakosa arindwi abagabo benshi bakora bakoresha agakingirizo
    Buriya nubwo umuntu yabikurikiza ntibyareka kwitwa icyaha kndi burya ubusambanyi n icyaha Imana yanga urunuka

  6. Dore amakosa arindwi abagabo benshi bakora bakoresha agakingirizo
    Buriya nubwo umuntu yabikurikiza ntibyareka kwitwa icyaha kndi burya ubusambanyi n icyaha Imana yanga urunuka

  7. Dore amakosa arindwi abagabo benshi bakora bakoresha agakingirizo
    uko nikokuri gusambana ,ahobibera bibi iyo umaze kubikora uhita wigaya mu mutima wawe ,uti bimaze iki

  8. Dore amakosa arindwi abagabo benshi bakora bakoresha agakingirizo
    uko nikokuri gusambana ,ahobibera bibi iyo umaze kubikora uhita wigaya mu mutima wawe ,uti bimaze iki

  9. Dore amakosa arindwi abagabo benshi bakora bakoresha agakingirizo
    ubusambanyi ni umwanda rwose, cyaneko iyo umaze gusambana urigaya mumutima wawe , uti nkubu ntabikoreragiki .uwiteka adufashe tubyirinde

  10. Dore amakosa arindwi abagabo benshi bakora bakoresha agakingirizo
    ubusambanyi ni umwanda rwose, cyaneko iyo umaze gusambana urigaya mumutima wawe , uti nkubu ntabikoreragiki .uwiteka adufashe tubyirinde

  11. Dore amakosa arindwi abagabo benshi bakora bakoresha agakingirizo
    Ikosa rya8 ni icaha….umuhinga nuwamenye imana.dushake uhoraho bigishoboka

  12. Dore amakosa arindwi abagabo benshi bakora bakoresha agakingirizo
    Ikosa rya8 ni icaha….umuhinga nuwamenye imana.dushake uhoraho bigishoboka

  13. Dore amakosa arindwi abagabo benshi bakora bakoresha agakingirizo
    Mbega ngo un kugakoresha biratuma umugabo agenda atakaza ububasha bwo kurangura arya mabanga ?faiblesse sexuelle

  14. Dore amakosa arindwi abagabo benshi bakora bakoresha agakingirizo
    Mbega ngo un kugakoresha biratuma umugabo agenda atakaza ububasha bwo kurangura arya mabanga ?faiblesse sexuelle

  15. Dore amakosa arindwi abagabo benshi bakora bakoresha agakingirizo
    kbx ibi birakabije ariko nakundi twabigenza kuko turi abantu nituri imizozi kwifata iyo byanze ubigenzute

  16. Dore amakosa arindwi abagabo benshi bakora bakoresha agakingirizo
    kbx ibi birakabije ariko nakundi twabigenza kuko turi abantu nituri imizozi kwifata iyo byanze ubigenzute

  17. Dore amakosa arindwi abagabo benshi bakora bakoresha agakingirizo
    Ntibyo nubund gusamba nta nakamaro kabyo tubyir nde x byo bantu bakur

  18. Dore amakosa arindwi abagabo benshi bakora bakoresha agakingirizo
    Ntibyo nubund gusamba nta nakamaro kabyo tubyir nde x byo bantu bakur

  19. Dore amakosa arindwi abagabo benshi bakora bakoresha agakingirizo
    Agakingirizo=ubusambanyi ni kutareba kure kuko hari abagakoresha badafite aho bahuriye n’ubusambanyi : ABARINGANIZA URUBYARO, ABABANA BADAHUJE UKO BAHAGAZE kukibazo cya Sida.

  20. Dore amakosa arindwi abagabo benshi bakora bakoresha agakingirizo
    Agakingirizo=ubusambanyi ni kutareba kure kuko hari abagakoresha badafite aho bahuriye n’ubusambanyi : ABARINGANIZA URUBYARO, ABABANA BADAHUJE UKO BAHAGAZE kukibazo cya Sida.

  21. Dore amakosa 7 abagabo benshi bakora bakoresha agakingirizo
    Gusambana nicyaha

    1- watakaje agaciro kuko wasambanye byonyine biragayitse mubantu
    2- Ku Mana nicyaha cyanditse muri Bible na Corowani kwirinda ibyo birwara amaherezo bikazagukeza kurupfu rwarundi watinye kdi noneho rwiteka . Nimushake Uwiteka bigishoboka kwabonwa , mumwambaze akiribugufi

  22. Dore amakosa 7 abagabo benshi bakora bakoresha agakingirizo
    Gusambana nicyaha

    1- watakaje agaciro kuko wasambanye byonyine biragayitse mubantu
    2- Ku Mana nicyaha cyanditse muri Bible na Corowani kwirinda ibyo birwara amaherezo bikazagukeza kurupfu rwarundi watinye kdi noneho rwiteka . Nimushake Uwiteka bigishoboka kwabonwa , mumwambaze akiribugufi

  23. Dore amakosa 7 abagabo benshi bakora bakoresha agakingirizo
    Ariko mana utubarire tugire ubutwari bwokubireka namumaro wubusambanyi

  24. Dore amakosa 7 abagabo benshi bakora bakoresha agakingirizo
    Ariko mana utubarire tugire ubutwari bwokubireka namumaro wubusambanyi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *