Dore amwe mu mafoto yanyeganyeje isi muri uyu mwaka wa 2016 hirya no hino

Sangiza iyi nkuru

Muri uyu mwaka urimo usoza wa 2016, hagiye haba ibikorwa bitandukanye hirya no hino ku isi, nyamara nubwo abantu batabashije kuba bakwigererayo cyangwa ngo bumve ibyagiye biba, hari amafoto yabashije kwegeranywa afite icyo avuze ku byabaye.
Amwe muri ayo mafoto ni aya

a
Brazil- Ifoto y’umwana wavukanye indwara ya Zika mu gice cy’Amajyepfo y’Amerika, igatuma imiryango myinshi yita ku buzima ihagurukira kuryanya iri ndwara yibashira ikanangiza ubwonko bw’abana bavuka

b
Massachusetts- Ifoto yafashwe mu ntangiriro z’umwaka wa igaragaza ukutishima kw’abaturage ubwo bumvaga ku nshuro ya mbere ko Perezida Donald Trump yatanze Kandidatire yo gupiganira umwanya wo kuyobora Amerika

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
c
Argentina- Mu kwezi kwa kane 2016, Perezida Obama n’umugore we Michelle Obama batumiwe gusangira n’abandi banyacubahiro barangiza bakabyina

d
Nyw York- Ku itariki ya 9 Nyakanga 2016, uyu ni umuganga w’imyaka 27 y’amavuko asanganirwa na Polisi ubwo yari agiye gutanga amakuru ku mwirabura wari uherutse kuraswa n’umupolisi

e
New York ku itariki ya 11 Nyakanga, Hafi abatuye uyu mujyi bari bitegeye aho izuba rirasira bazindutse bajya gufotora abandi bajya kureba izuba risa n’iryarashe mu buryo budasanzwe

f
Turkey- Ku itariki ya 15 Nyakanga ubwo hateganywaga irushanwa rigasubikwa kubera imirwano yatewe n’igisirikare cyamaganaga abari mu myigaragambyo abasaga 45 barimo n’abakinnyi bakahasiga ubuzima abandi babarirwa mu bihumbi bagakomereka abandi bagafungwa

g
Inyanja ya mediterrane_ Abimukira baasaga 3800 barohamye mu nyanja ubwo bageragezaga kwambuka bajya ku mugabane w’u Burayi. Ubu ni bumwe mu bwato bwari butwaye abimukira banarohamye mu nyanja hakarokoka bacye

i
Los Angeles- Umuhanzi beyonce na Kendrick Lamar mu gitaramo cyahagurukije abafana benshi ubwo babyinaga mu kizenga cy’amazi mu rwego rwi gushimisha abafana, iyi foto nayo ikaba yaraciye ibintu ku mbuga zitandukanye

j
China-umusozi wa Tianmen uherereye mu gace ka Hunan, uzwiho gukurura abakerarugendo benshi. iyi ni ifoto yafashwe muri uyu mwaka ubwo abantu batari bacye bari mu byishimo kuri uyu musozi

k
America_Rio- Abakinnyi bari mu irushanwa ryo kwiruka umwe aguye mugenzi we batari mu ikipe imwe asubira inyuma kumwegura. Abbey D’Agostino wo muri Amerika na mugenzi we Nikki Hamblin wo muri New Zeland wari yituye hasi kubera isereri

l
Umunya Jamaica wegukanye igihembo cyo kwiruka metero 100 mu gihe gito asekera itangazamakuru ubwo yari mu irushanwa. uyu musore yakoresheje amasegonda 9, 81 mu kwiruka metero 100

m
Syria-Aleppo Iyi foto y’umwana wo mu kigero cy’imyaka nk’itanu witwa Omran Daqneesh wabashije kurokoka yagwiriwe n’inzu mu gihe abo bari kumwe bari bashize. aha yicaye mu ntebe y’imbangukiragutabara ajyanywe kwa muganga kureba niba atakomerekeyemo imbere

n
RDC-igisirikare mu bikorwa byo gufunga abaturage bari mu myigaragambyo nyuma y’ubwicanyi bwakorewe mu gace ka Butembo mu kwezi kwa 8

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
o
Aleppo- Abakoraga ibikorwa by’ubutabazi nyuma y’uko inzu zigwiye abantu mu kwezi kwa 10 uyu mwaka. iyi foto nayo ikaba yarahererekanyijwe ahantu hatandukanye

p
India- Abantu babarirwa mu bihumbi baherekeje ikigirwamana cy’uburumbuke mu birori by’iserukiramuco i Mumbai

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *