Burya abakobwa ntibakunda kuvuga ibibari ku mutima usanga akenshi bakoresha andi magambo cyangwa bakerekana ko nta kibazo bafite nyamara bashize.
Igihe kinini, imbamutima z’abakobwa zikunze gutuma avuga ibintu nyamara atari byo yashakaga gusobanura. Ese byaba byarakubayeho? Wabyitwayemo Ute? Ntabwo bitangaje rwose kuko bitewe n’aho umutima we uba uri ndetse n’ibyiyumvo bye ntibyagutangaza umubajije uti urankunda agasubiza ati “Oya.”
Ibi ni bimwe mu bintu umukobwa ashobora kukubwira ukamenya ko atari byo yasobanuraga bitewe n’igihe arimo, dore ibyo bwiza.com yagukusanyirije.
Ndakwanga:
Haba hari umukobwa waba warigeze kukubwira gutyo? Kukubwira ngo ndakwanga bifite byinshi bisobanura. Mu byukuri ntabwo aba ashaka kukubwira ko akwanga, ahubwo ashobora kuba ashaka kukubwira ko “acyeneye ko uhindura uburyo wamufataga mbese ukamufata neza cyane kurushaho” naho iyo akubwiye ngo aragukunda hari ubwo abashaka kukubwira ko “Ubyo ukora bimunezeza ariko bitavuze ko umutima we yawukweguriye”. Ubwo rero jya witondera amagambo akubwira yose.
Ntabwo ngukeneye:
Iri jambo na ryo abakobwa bakunze kurivuga bitewe n’igihe barimo, ni amagambo bavuga mu gihe gito ntagutekereza mbese imitima yabo idahari. Akenshi azabikubwira igihe murimo gukora utuntu dutandukanye wenda muganira mwenyine ahantu hiherereye, mbese igihe mwageze mu isi y’urukundo.
Ntacyo bimbwiye:
Iri jambo na ryo ntukarifate uko arivuze ngo uveho wanamurakarira. Buri kintu cyose kigira icyo kivuze ku mukobwa bitandukanye n’abahungu badakunze kwita ku bintu cyane. Hari ubwo uzakora ikintu akubwire ko ntacyo bimutwaye nyamara nyuma y’icyumweru 1 ubone cyamugizeho ingaruka. Ubwo rero jya umenya uko witwara icyo gihe.
Ndakwizera:
Ohhh Ndakwizera. Nubwo yaba koko akwizera, ntago byamubuza kukugenzura ngo amenye ko waba ufite indi nshutu y’Umukobwa. Ubwo rero ntukabifate nk’uko abikubwiye.
Ntabwo ndakaye:
Iki ni kimwe mu bintu buri mukobwa wese azi kuvuga, ashobora kukubwira ko atarakaye nyamara yenda guturika. Ushobora kuba nawe ubibona kandi nawe ari uko ariko wamubaza ati “ oya Ntabwo ndakaye” gerageza rero kumushimisha kugeza nawe ubibonye n’ubwo aba yabikubwiye.
Reka Tube inshuti bisanzwe:
Iyi mvugo ikunze gukoroga umubare utari muke w’Abahungu ndetse ikanababaza cyane. Ari ko mubyukuri binababaza umutima pe. Ubwo rero ashobora kubikubwira ashaka kukwerereka ko hari icyo utarimo gukora neza, cyangwa se yagize amasoni yo guhita akwemerera.
Ntibindeba:
Iki Iki? Ayo magambo yituma wibazo byinshi kuko ,uko aba abivuze siko biba bimeze ahubwo biba bimureba cyane ndetse abyitayeho, gusa akakubwira gutyo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Dukeneye kuvugana ho gato ikintu:
Nk’uko bizwi iyo umuntu akubwiye ko afite icyo kukubwira aba agifite koko kandi akakubwira ikintu gifatika. Ariko kumukobwa si uko bimeze ahubwo aba ashaka kukubwira ko hari ibitagenda neza mu mubano wanyu. Ubwo rero ujye ugenda uzi icyo agiye kukubwira.
Ntabwo unkunda?
Ashobora kukubazo icyo kibazo, ugakeka ko akeneye kukubaza niba umukunda koko!! Nyamara we abashaka kukubwira ko agukunda.
Nkunda uriya mukobwa mwarimo kuganira:
Niba uri umusore uzi ubwenge, menya impamvu akubwiye ayo magambo maze ube witegura gusobanura ibyo warimo uganira n’uwo mukobwa mwari kumwe kandi utamubeshye. Ibuka ko abakobwa bakunda gufuha cyane ndetse bakanabigaragaza.
Reka ntutuzongere gukora biriya bintu:
Nk’uko bwiza.com ibikesha ibinyamakuru bitandukanye, Niba uri umusore ukaba ufite umukobwa mukundana kandi musanzwe mukora imibonano mpuzabitsina maze rimwe umukobwa akakubwir ati: “Reka ntutuzongere gukora biriya bintu” uzabe maso kuko hari ubwo aba ari kukubwira ko utitwara neza bityo akaba yumva mwabireka.
Ibyo byose twavuze jya ubyemera bitewe n’aho abikubwiriye ndetse n’uko umubona mu maso ye. Biriya rwose bibaho cyane kuko murabizi ko abakobwa bagira amasoni ashobora kwanga ariko kwemera kwe.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Jean de Dieu Dushimimana/Bwiza.com


