Ese koko Isi yaba yarinjiye mu Ntambara ya 3 yayo abantu benshi batabizi? Birashoboka ko Intambara ya 3 y’Isi n’ibyo yangiza byaba bihari mu gihe isi irebera ari nako hategurwa ibirori byo kumurika imideri mu bihugu byabanje guhura n’iyi ntambara nka Liban? Mu gihe abanyamideri biyereka berekana amakanzu agezweho y’agaciro, ibihugu by’ibihangange byo biri kwitegura guhungabanya isi bikoresheje intwaro zica, ubugambanyi n’iterabwoba.
Dore ibintu bishobora kukwereka ko intambara ya 3 y’Isi yatangiye nk’uko tubikesha urubuga Wonderlist.com.
9.Kurema impande zihanganye (Power blocs)
Nk’uko byagenze mu Ntamba z’Isi zabanje, iteka haba hari impande 2 ziba zihanganye. Kuri ubu hari uruhande rw’u Burusiya n’u Bushinwa n’ibihugu bishyigikiye perezida wa Syria, Bashar al-Assad, mu gihe ku rundi ruhande hari Turkiya ishyigikiye inyeshyamba zirwanya Assad ndetse na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bivugwa ko mu bugambanyi bwinshi ishyigikira buri wese uhanganye n’undi ariko bizwi ko zishyigikiye n’inyeshyamba. Ibihugu bya Syria na Irak nibyo byabaye isibaniro ry’ibi bice bibiri bikomeye.
Igihugu cya Afghanistan nacyo ngo cyabaye isibaniro ryo guhangana hagati y’u Buhinde na Pakistan aho buri gihugu gishyigikiwe n’ikindi gihugu cy’igihangange. Muri ubu buryo rero buri gihugu kikaba kisanga cyinjijwe mu ntambara. Ibihugu bidafite umutungo wo gushora muri iiyi ntambara byo ngo bikaba bitanga abarwanyi n’ubugambanyi.
Idini rya Isilamu ryacitsemo ibice bibiri; Abashiya n’Abasuni. Abashiya bashyigikiwe n’u Burusiya, mu gihe Abasunni bashyigikiwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika hatirengagijwe ko ibi bihugu bibiri by’ibihangange bitunze intwaro za kirimbuzi.Ingabo z’Abashiya ziyoborwa na Iran mu gihe Abasunni bayobowe na Arabia Saoudite. Ibihugu bitifuza kugendera ku ruhande rumwe cyangwa urundi muri izi nka Pakistan na Qatar, bikaba byarakomeje guterwa ubwoba bwo gufatirwa ibihano ndetse Qatar yo ikaba iherutse kubifatirwa. Ibintu ngo bishobora gutuma ibi bihugu nabyo bihitamo uruhande byashyigikira. Urubuga dukesha iyi nkuru rwo rukaba rutanahisha ko Uburasirazuba bwo Hagati busa nk’uburyamye ku gisasu gishobora guturika isaha iyo ari yo yose.
7.Inyanja y’Amajyepfo y’u Bushinwa (The South China Sea)

Muri Asia, u Bushinwa buba burebana ay’ingwe n’ibihugu bito nka Brunei, Malaysia, Philippines n’u Buyapani bifitanye umubano mwiza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ibi bihugu bikaba ari ibirwa bibarizwa mu Nyanja y’Amajyepfo y’u Bushinwa. Ikintu kiba gishobora guteza guhangana muri iki gice ahanini ngo kikaba ari gaz na peteroli bihari ndetse n’inzira yizewe y’amato y’ubucuruzi y’u Bushinwa. Kugeza ubu u Bushinwa ubuhangange bufite mu Bukungu ntiburabuhinduramo ubuhangage muri politiki. Ariko se nibubikora ntibuzaba bwiyemeje guhangana byeruye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika? Hari amakuru avuga ko amato atwara indege y’Abanyamerika na za drones zabo bikunze kugaragara hafi y’amazi y’u Bushinwa. Ibi nabyo abakurikiranira hafi ibyo mu Nyanja y’Amajyepfo y’u Bushinwa bakaba basanga bishobora kuzateza rimwe intambara hagati y’ibihugu byombi.
6.Ijambo rya George W. Bush atangiza intambara yo muri Irak
Ubwo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zateraga Irak mu 1990, George Bush wari perezida icyo gihe, ubwe yitangarije ko Intambara ya Irak ari intangiriro y’indi ntambara ikomeye. Nyuma y’imyaka myinshi, abanyamateka bakaba basanga intangiriro y’Intambara ya 3 y’Isi ari iterwa rya Irak mu 1990.
5.Islamic State n’amakimbirane mpuzamahanga

Kuri ubu isi yugarijwe n’ikibazo cy’iterabwoba riri ku rwego rw’isi rikorwa n’umutwe wa Islamic State (ISIS). Nubwo u Burusiya na Turkiya biba bihanganye ku kibazo cya Syria, ibihugu byombi ariko bihuje kurwanya ISIS.
Islamic State itara igihugu cyose ishatse ku isi hose. Bisobanuye ko Isi yose ihanganye n’uyu mutwe w’intagondwa z’Abayisilamu zifuza ko isi yose yagendera kuri Sharia n’ibihugu biwushyigikiye. Intego ya ISIS ni ukurimbura umwanzi mu gihe Abanazi intego yabo yari ukurimbura igice kimwe cy’abantu mu gihe abo bari bahanganye nabo bifuzaga kurandura Abanazi mu budage.
4.Abayobozi b’Abashotoranyi
Ngo muri iki gihe Isi iyobowe n’abayobozi b’Abashotoranyi. Ku ruhande rumwe hari twitter, hagati hari abayobozi badahangayikishwa cyane n’ibyo abaturanyi babo b’abashotoranyi bakora cyangwa bavuga. Hari n’abayobozi bahora biteguye kurinda izamuka ry’ubukungu bw’ibihugu byabo uko byagenda kwose, hakaba na ba bayobozi bakora igishoboka cyose bakagera ku ntego zabo za gisirikare. Intambara zikomeye zabanje wasangaga ziterwa no gupfa ubutaka. Urugero rutangwa n’urwo ukuntu u Burusiya bwigaruriye agace ka Crimea kahoze ari aka Ukraine, u Bushinwa nabwo na n’ubu bukaba bwemeza ko Taiwan ari intara yabwo.
3.Ingaruka z’Impinduramatwara zo mu bihugu by’Abarabu (Arab String)

Izi mpinduramatwara bise (The Arab Spring) zasize ibihugu bimwe by’Abarabu byihitiramo demokarasi yabyo nko muri Tunisia, mu gihe ibindi byisanze mu gitugu cy’abasirikare nka Misiri, mu gihe ibindi bikiri mu kaduruvayo nka Syria na Libya. Nta muntu n’umwe uzi igihe ibi bihugu bizongera gutekana, nta n’uzi niba bitazagera no mu bindi bihugu bitagezemo.
2.Isi ntikiyobowe n’igihangange kimwe

Ubwo repubulika Zunze Ubumwe z’Abasoviyete (USSR) zananirwaga gukomeza guhangana n’imigambi ya perezida Donald Reagan zarasenyutse isi isigara iyobowe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Hakurikijwe uko ubukungu bw’u Bushinwa n’iterambere mu ikorabuhanga bikomeje kuzamuka, mu gihe gito iki gihugu gishobora kuzaba kiri ku rwego rumwe na Amerika. Ese ibyo byatuma Isi yongera kumenya Intambara y’Ubutita?
Inganda zicura ibitwaro ni zimwe mu zinjiza akayabo k’amafaranga ku isi na Trillion 1 y’Amadolari buri mwaka. Uko umwaka uhise undi ugataha, amafaranga agura intwaro agenda yiyongera aho kugabanyuka. Nyamara, izi ntwaro nta kindi zikora uretse kwica mu gihe ba nyiri izi nganda bo bakomeza kwigwizaho amafaranga. Aba ngo usanga ari nabo bagira uruhare mu gutegura intambara zitandukanye kugirango babone aho bacuruza intwaro zabo. Gusa, umuntu yakwibaza icyo bazakoresha aya mafaranga nibamara kurimbura Isi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com




