Dore ibibazo 5 benshi bibaza ku kurangiza k’umugore bitiranya no kunyara kwe

Sangiza iyi nkuru

Iyo uganiriye n’abagabo bafite abagore hari abo usanga batazi gutandukanya ukurangiza k’umugore no kunyara kwe mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina. Ese bitandukanira he?
Kunyara mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina ni igihe umugore abasha gusohora amavangingo aturuka mu myanya myibarukiro ye biturutse ku byiyumviro aba yatewe n’umugabo. Bisonanuye rero ko hataza inkari ahubwo haza amavangingo ashyushye cyane, bikaba biryohera umugore cyane kuko biza bitewe n’ibyishimo ndengakamere aba yatewe n’uwo babikorana bitewe nyine n’uburyo abimukoreramo, akanyara uburiri akabutosa.
Naho kurangiza k’umugore : Ni igihe aba ageze ku byishimo bya nyuma, mbese ageze ku ndunduro yabyo, abenshi bakaba barangwa no guhumeka cyane, kwisimbisa, gukomeza cyane umugabo anamubwira utugambo tunogeye amatwi,… bwiza.com yakubwira ko ahangaha umugore ashobora kurangiza ariko atanyanye, birashoboka cyane, kimwe n’uko umugore anyara ariko ntarangize.
Ibibazo 5 benshi bibaza ku ukurangiza k’umugore
1.Gukora imibonano ntishimye se nibyo bituma ntarangiza?
Ibi birashoboka cyane kuko kugirango urangize nuko uba uri mu gikorwa neza, wishimiye umugabo wawe, mwabanje no gufata akanya ko gutegurana, ariko mu gihe wibereye ahandi wumva umutima wawe utanezerewe, icyo wakora cyose ntushobora kurangiza.
2.Ese kuba ntarangiza hari icyo byahungabanya mu buzima bwanjye?
Mu gihe abahanga mu by’ubuzima bavuga ko kurangiza k’umugore bivura bimwe mu bibazo by’ubuzima n’indwara zimwe na zimwe nk’umutwe udakira, umunaniro, kwigunga,… umugore wakorewe imibonano neza akarangiza byanashoboka akananyara, usanga ahorana umunezero iwe n’umugabo we, ntiyataka stress, umugongo,umutwe,… gusa hakaba n’aho bitangazwa ko bishobora no kuvura agahinda gakabije (depression).
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
3.Ni gute namenya ko narangije?
Akenshi, ku mugore we iyo ageze ku ndunduro y’ibyishimo aba abyumva kuko nyuma yo kurangiza aba yumva atakiryoherwa, rimwe na rimwe igitsina cy’umugabo cyakwinjira akababara, ni byiza rero ko abibwira umugabo ati narangije.
4.Ese nshobora kurangiriza rimwe n’umugabo wanjye?
Nta kabuza, iyo mukora igikorwa muganira munagerageza kumenya umuvuduko mukoresha kugirango murangirize rimwe, umugabo akikomeza yabona umugore ageze kuri ruriya rwego rwo kurangiza nawe akirekura tayari bose bakanyurwa, ugasanga bose barangije muri uwo munota umwe.
5.N’abakobwa batarashaka abagabo se barangiza?
Uretse no kuba bibiliya ku bayemera yigisha ko imibonano mpuzabitsina ku batararushinga ari icyaha, na sosiyeti nyarwanda ikangurira urubyiruko kureka kwishora muri izi ngeso ko zibakururira ibyago ku buzima bwabo, gusa ku mukobwa wakoze imibonano nawe ararangiza neza cyane, apfa kuba yishimiye uwo baryamanye kandi nawe akamufasha gukora ahamunezeza.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille Kamikazi/bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *