Abantu benshi batinya kugira ibiganiro bagira ku ikorwa ry’imibonano mpuzabitsina ariko kandi ugasanga iyi ngingo isenyera benshi kubera kutamenya byinshi kuri yo cyangwa gutinya kubivugaho ngo ni ibishitani cyangwa ni ingeso mbi.
Aha, turagaruka ku uburyo umukobwa cga umugore ashobora kunezeza umugabo mu gitanda, cyangwa se umugabo akumva amwishimiye, bwiza.com yakubwira ko bitandukanye na babandi kera bitaga ba Mukag.…. hari uburyo abahanga barebamo umugore/kobwa bakamenya ko yashimisha mu buriri.
Gusa na none ntitwakwirengagiza ko ubumenyi n’uburambe umukobwa/umugore abifitemo bushobora kumufasha kuryoshya imibonano, kuko bitewe n’ibyo banyirasenge bamutoje cyangwa se niba yaraganiriye n’abakuze.
Imiterere y’umubiri w’umukobwa ishobora kubimufashamo, hari uburyo bwo kumenya umukobwa/umugore waryoshya imibonano umurebye ku maso. Ibi bikurikira nubibona ku mukobwa uzamenye ko ashobora kuryoshya imibonano mpuzabitsina mu buryo butangaje.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umukobwa ubasha kwiterura si unanutse gusa, kuko hari umukobwa uzasanga ananutse ariko nta gatege yigirira kimwe nuko uzabona umukobwa ubyibushye cyane kandi ahorana ingufu n’imibaduko.
Umukobwa ugenda asodoka uwo nta kigenda, ahubwo wa mukobwa ubona yiterura akava hasi, akihuta mbese ukabona yiyoroshya nk’ibaba kabone nubwo abyibushye, uwo aba yaryoshya imibonano mpuzabitsina.
Umukobwa ufite umubiri worohereye nk’isashi irimo amazi, ufite hagati y’amaguru hegeranye, ufite ku kiziba cy’inda hasa nk’ahabyimbye uwo aba aroshya imibonano.
Umukobwa ugira ubukirigitwa, kandi akagira amarangamutima menshi (sentiments and emotions). Wa mukobwa urizwa n’ubusa, yababara akarira yakwishima akarira.
Ntitwabura kongeraho ko buri musore ashobora kugira ibye byatuma aryoherwa. Ku basore bamwe na bamwe uzasanga bemeza ko umukobwa uryoshya imibonano ari ufite amabuno manini, amatako abyibushye cyangwa y’inzobe, amaguru meza manini, amaribori mu ntege, amabere mato cyangwa manini. Ibi byose ni ibitangwa mu bitekerezo by’abasomyi ba bwiza.com ku nkuru ziba zatambutse.
NB: Inkuru nk’izi zigenewe abashakanye, cyangwa abari mu nzira yabyo, rubyiruko mwirinde ubusambanyi kuko bushobora gutuma mwiyicira ejo hanyu heza, mukandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina nka VIH/SIDA cyangwa gutwara inda zitateguwe.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Kamikazi Gentille/Bwiza.com


