Mu gihe isi ikataje mu ikoranabuhanga riyifasha gutera imbere ninako ibicuruzwa byiyongera bikanamamazwa ariko kandi uko byamamazwa ni nako abantu barushaho kugenda basesagura bagura ibyo batari bateganyije bikaba byaba umwe mu muyoboro wabaganisha ku bukene.

Dore rero uko wakwirinda gusesagura bikaguteza imbere ifaranga ryawe ukariraga n’abagukomokaho.
- Irinde kugura ibintu utateganyije
Ese ushimishwa no guhaha no guciririkanya? Niba ari uko bimeze, ushobora kugwa mu mutego wo kugura ibintu utateganyije kugira ngo ubyirinde, ujye ubanza ufate igihe utekereze neza ku ngaruka zo kugura icyo kintu impamvu ushaka kugitunga no kucyitaho.
Gerageza gutuza wibuke ibintu wigeze kugura utabiteganyije bigatuma wicuza. Noneho fata akanya ko kubitekerezaho mbere yo gufata umwanzuro wa nyuma.
- Jya wirinda guhaha ugamije kwiyibagiza ibibazo
Guhaha bishobora gutuma umara igihe gito wibagiwe ibibazo wari uï¬te. Ariko iyo ibyo bibazo bigarutse, bigarukana imbaraga nyinshi zituma wongera kugira icyifuzo cyo guhaha.
Aho kujya guhaha ugamije kwiyibagiza ibibazo, jya ushaka incuti ziguhumurize cyangwa ukore ka siporo, urugero nko kugenda n’amaguru.
- Jya wirinda guhaha ugamije kwishimisha gusa
Kujya guhahira mu maduka manini acuruza ibintu bihenze cyane, byahindutse uburyo bwo kwirangaza. N’ubwo ushobora kujya mu isoko cyangwa ukareba ibicuruzwa kuri interineti ugamije kwishimisha, ibyinshi mu byo ubona biba bigamije kugushishikariza kugira icyo ugura. Jya ujya guhaha ari uko hari ikintu wateganyije kugura, kandi abe ari cyo ugura cyonyine.
- Hitamo incuti neza
Imibereho y’incuti zawe n’ibiganiro mukunda kugirana bigira uruhare rukomeye ku byifuzo byawe. Niba usesagura amafaranga mu gihe uri kumwe n’incuti zawe, jya uhitamo incuti zidakunda amafaranga cyangwa ubutunzi.
- Jya ukoresha neza ikarita ikoreshwa mu guhaha
Gukoresha iyo karita, bituma uhaha ibintu utitaye ku ngaruka bizakugiraho. Jya wishyura buri kwezi amafaranga wakoresheje kuri iyo karita. ujye umenya amafaranga baguca ku ikarita ukoresha n’inyungu bakungukamo, maze uyagereranye n’ayo baguca ahandi, bityo uhitemo aho baguca make.
Ujye wirinda amakarita yo mu rwego rwo hejuru atuma baguca amafaranga menshi, kandi ibyo bakwemerera utabikeneye. Aho guhaha ibintu bihenze ukoresheje ikarita, jya uzigama amafaranga maze ubigure uhita wishyura.
ndacyayisenga Fred@


