rouen-af1c6

U Bufaransa: Ibimenyetso cy’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi cyangijwe 

Sangiza iyi nkuru

Leta y’u Bufaransa biciye muri Ambasade yabwo mu Rwanda, yamaganye abangije ikimenyetso cy’urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ruherereye mu mujyi wa Rouen mu ntara ya Normandie.

Iki kimenyetso cyashyizwe mu mujyi wa Rouen muri Mata 2024, ubwo Umuryango Mpuzamahanga wifatanyaga n’Abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Cyari cyanditseho ubutumwa bwibutsa ko Jenoside yakorewe Abatutsi yiciwemo abarenga miliyoni 1, kandi ko yateguwe na Leta yariho icyo gihe, ishyirwa mu bikorwa n’intagondwa z’Abahutu.

Ubutumwa bwari bwanditse kuri uru rwibutso kandi bwahaga icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, bunashyigikira abarokotse.

Abacyangije bakuyeho ubu butumwa bwose, mu rwego rwo gutesha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, abazize aya mateka, nk’uko byagaragajwe n’umuryango w’Abanyarwanda baba mu Bufaransa.

Ambasade y’u Bufaransa ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X, yavuze ko “U Bufaransa bwamaganye iyangizwa ry’ikimenyetso cy’urwibutso wa Jenoside yakorewe Abatutsi cy’i Rouen.”

Iyi Ambasade yashimangiye ko u Bufaransa bwifatanyije byimazeyo n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’imiryango yabo, bunibutsa ko inshingano yo kwibuka ijyana no gutanga ubutabera.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *