Urukundo ruba rwiza iyo rurambye, kuko hari igihe ruzambywa n’akantu gato cyane, ibyari umunezero bigahinduka mu kanya nk’ako guhumbya, abitanaga ba cheri (e) umwe aho aciye undi akahanyuza umuriro.
Ibintu bitanu tugiye kuvuga ahanini bishingiye ku mwanda umukobwa ashobora kugira, ku buryo ushobora gutera umusore kutamwishimira mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina ya mbere barushinze. Ubutaha tuzavuga no ku musore.
1.Impumuro mbi mu kanwa: Ku munsi wa mbere w’umubano w’abakundana, umwe aba afata undi nk’udasanzwe, yumva afite amatsiko yo kumumenya uko ateye wese, icyo gihe iyo ashatse kuba yamusoma agakubitana n’umwuka mubi, ufite impumuro mbi mu kanwa, bihita bimuca intege, ku buryo ashobora guhita aguhurwa, kandi koko si ibanga hari abantu baba bafite mu kanwa hafite impumuro mbi, ushobora kukwegera ugahunga.
Ni byiza rero ko ugira usuku, ukagerageza koza amenyo n’umuti wabigenewe, niba unarya itabi cyangwa ukaritumura, warireka kuko riri mu bitera impumuro mbi mu kanwa.
2.Impumuro mbi mu gitsina : Aha ho, ni ukuhitondera, isuku yo mu gitsina ni ngombwa, kuko umukobwa utigirira isuku by’umwihariko mu gitsina na we ashobora gutuma umusore amuhurwa burundu, kuko impumuro mbi ishobora kukivamo, ishobora gutuma abura ubushake bwo gutera akabariro.
Ni ngombwa koga mu gitsina n’utuzi tw’akazuyazi ariko ukirinda kogeshamo isabune, kuko ishobora kukwangiza.
3.Impumuro mbi ku mubiri : Mu gihe cyose utoga byibura kabiri ku munsi uri umukobwa, igihe cyose uzajye uhora witeguye ko udafite impumuro nziza, kwitera za parufe zihumura cyane ntabwo ariyo suku. Hari n’abagira uburwayi bw’uruhu bwitwa Igikara, ku buryo aryama mu mashuka, yayavamo ukaba wahita uyajugunya, iyi suku nke ishobora kubangamira umusore mugiye kubana.
Ni ngombwa kwigirira isuku, ukoga neza kandi ukanisiga amavuga meza, mu gihe ufite uburwayi bw’uruhu, icyo gihe ugana abaganga bakagufasha.
4.Isuku nke y’imyanya y’ibanga : Aha twavuga nko kogosha insya, niba uri umukobwa, ukaba utagira igihe ngo wogoshe insya urumva koko isuku yawe ishingiye kuki? Tekereza washyingiwe umusore yatangira kugukabakaba akumva igitsina cyane gikikijwe n’umusatsi uruta uwo ku mutwe, ni ikibazo.
5.Gukuna/guca imyeyo : Kuri uyu muco ho, ni ikibazo kihariye kuko hari abagabo bakunda abagore bakunnye, icyo gihe iyo asanzwe utarabikoze, ahita agufata nk’udafite uburere, mukaba mwabishwanira ku munsi wa mbere mugiye kubana.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya



