Dore ibintu 5 bishobora gutuma ushinga urugo ntirushinge imizi

Sangiza iyi nkuru

Burya gushaka ni igikorwa cya kigabo ntabwo bishobora buri wese, kandi gushaka no gukomeza urugo ni ikindi kintu, niyo mpamvu mu gihe hari ingeso zakunaniye uba usabwa kubanza kwitekerezaho mbere yo gufata icyo cyemezo.

Mu gihe cyose urangwa n’izi ntekerezo, ntuzirirwe uhirahira ngo ushake umugore cyangwa umugabo kuko ntabwo mwamarana kabiri.

Zimwe muri zo, twavuga:

1.Gushaka kuko ufite irari ry’igitsina:  Gushinga urugo si ikintu ubyuka ugahita ushyira mu bikorwa bisaba ubanze ufate umwanzuro kandi ube ufite icyo ushingiraho wubaka urugo, gushak si irari kuko riramutse rishize wasenya byihuse.

2.Gushaka kuko utagejeje igihe: mu buzima hari ikigero kimyaka umuntu agomaba gufatiraho icyemezo cyo gushinga urugo ntago urugo ari ikintu uhubukira mu gihe utarinwagira imyaka y’ubukure n’ibyiza ko ibintu byurugo waba ubihagaritse.

3.Gushaka kuko ubonye ko ujyiye gusaza: igihe cyose warengeje imyaka y’ubukure utarashaka birashoboka ko wabuze ubushobozi cyangwa wumvaga utari witegura neza, aha rero nujya gushaka uugore usiganwa n’imyaka ntakabuza ntago urugo rwanyu ruzakomera

4.Gushaka kuko wagize ibyago ugatwara inda niba uri umukobwa: gutwara inda si ikintu cyoroshye ariko nanone ntibivuze ngo hita wubaka urugo mu gihe utari tegura neza cyangwa utaragiza imyaka ikiza ni uko wabanza ukabyara uwo mwana utwite ukazaba wubaka igihe cyageze

5.Gushaka kuko udashaka kubura uwo wakundaga: Ibi bikunze kubaho ukabona umukunzi wawe imyaka iri kugenda itambuka kandi ntabushobozi urabona ukumva ko ugomba ku murongora ataratwarwa n’abandi aha urugo rwanyu ntiruzamara kabiri kuko nabura ibyo agenewe nk’umugore azagenda cyangwa muhorane intonganya.

Gushinga urugo bisaba gufata umwanzuro kandi wawutekerejeho kuko uba usabwa kuzabana n’uwo wahisemo ubuzira herezo mu gihe imana ikibatije ubujima.

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *