Mu bukumi cyangwa mu busore, uri muri iki kigero aba afite benshi babanye, babyirukanye, byinshi yaciyemo bityo mu gihe agiye mu rwe hakaba hari bimwe agomba kwirengegiza ko byanabayeho kuko bishobora kumusenyera.
1.Kwirinda amabwire: Iyo umugore ageze mu rwe, ababa bashaka kumugira inshuti baba ari benshi, bamwe baba ari abaturanyi, abandi bari basanzwe baziranye n’umugabo we, ikiba cyiza ni uko amenya ko abo bose batagamije kumwubakira ahubwo haba harimo n’abagamije kumusenyera, bamubwira ibimushwanisha n’umugabo we
2.Kumenya ko winjiye mu kindi cyiciro: Niba wari ufite ibigare by’abasore n’inkumi, niba ushatse umugabo ugomba guhita ubicikaho, kuko abasore n’inkumi bagira akanya kenshi ko gupfusha ubusa, kandi wowe uba ugomba kwita ku rugo. Iyo ukomeje kubigumamo, urisenyera, rimwe ngo wagiye mu bitaramo n’abacuti bawe, muri aniveriseli, gusuura,… ibyo nta mugabo wabigukundira pe!
3.Kwirinda abasore mwakundanye: Na mbere yo gushyingirwa, mukobwa menya ko ugomba kwitondera abasore mwakundanye cyangwa se mwaba mwararyamanye, kuko bashobora kugusenyera urugo rutamaze kabiri.
4.Kwirinda abakobwa bakundanye n’umugabo wawe: n’ubwo umugabo umwegukanye, ugomba kumenya ko atari wowe wamushakaga wenyine, ndetse ko nubwo mwabanye hari abandi bakimukeneye bamukundaga kukurusha, abo nabo igihe cyose nta mahoro baba bakwifuriza, baba bashaka kugusenyera.
5.Kwirunda gufata kimwe imiryango: Mukobwa niba ugiye gushyingirwa, menya ko umuryango ugiyemo ugomba kuwubaha, ko utandukanye n’uwo wavukiyemo, uwo ugiyemo niwo uzamaramo imyaka myinshi, wubahe, ugerageze mubane mu mahoro, abana bawe bazajye batamba bagana kwa sekuru, nyirasenge, se wabo,…
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya



