Dore ibintu 6 bidakwiye kuguherana igihe watandukanye n’umukunzi wawe

Sangiza iyi nkuru

Hakunze kugaragara ibibazo byinshi abatandukanye n’abakunzi babo bahura nabyo bishingiye ku masezerano runaka baba baragiranye, abandi bagatandukana kubw’imiryango yabigizemo uruhare ugasanga bisize amatage ku mpandezombi binagoranye kugirango bayikuremo, nyamara hari uburyo abatandukanye bakwiye kwibandaho ntibaheranwe n’ibyo bibazo.
stress
Rero igihe wamaze gutandukana n’uwo ukunda hari ibintu uba ugomba kwirinda kuba wakora kuko igihe ubikoze uba wiremereza umutwe.
1.Uburiri ntibukwiye kuguherana .
Ikintu cya mbere ugomba kwirinda ni ukuryama ngo utaza kuba wabonana n’abantu, nyamara sibyiza habe namba kuko uko urushaho kuryama niko ukomeza kubunza ibitekerezo bikaba byanagukurizamo uburwayi runaka.
Igihe wumva bikugoye, ni byiza ko ushaka uturimo ukora, cyangwa ukibuzazabuza, ugasura inshuti n’abavandimwe byaba nangombwa ukifashisha telefoni yawe cyangwa ikindi kintu cyagufasha mu gukina tumwe mu dukino tubamo(Game)
2.Kwiyibagiza ibihe biruta ibindi mwagiranye
Birashoboka cyane ko kuba wakwibagirwa bimwe mu bihe byiza mwagiranye ariko biba byiza iyo ugerageje ukabikora,kabone n’ubwo waba ufite icyizere ko uzabona undi mukundana vuba uba ugomba kubanza ugafata akaruhuko.
3.Kureka inzoga cyangwa n’ibindi biyobyabwenge
Mu gihe wasabitswe n’agahinda ko kuba watandukanye n’umukunzi wawe gerageza kutiyahuza amacupa n’uducupa tw’inzoga wenyine kugirango zigufashe kwiyibagiza uburibwe wahuye nabwo, gusa ariko ushobora kuba wasangira n’abandi nta kibazo nkuko usanzwe uzinywa mu rugero.
4.Irinde kuba wagira icyo uhindura ku isura yawe.
Aha benshi usanga bahita bagira uko bifata harimo nko kuba wakwiyogoshesha bitandukanye n’uko wari umeze, kuba wahindura ibara ry’umusatsi wari ufite ariko guhindura isura yawe kubera ko wagize uwo mutandukana si byiza na gato.
Kudakora ibyo bigufasha kuba igihe runaka wakwicuza dore ko hari igihe mwakongera gusubirana bitewe n’icyabatandukanyije bityo ugasanga wafashe icyemezo utakabaye ufata.
5.Ntukirenganye cyangwa ngo ugire icyo winenga
Reka gutekereza ibintu ubona byaba byarateye gutandukana kwanyu wigaya kuba hari ibyo utakoze n’uko wakabaye warabyitwayemo.
6.Ntukemere ko umujinya ukuyobora na rimwe.
N’ubwo yaba ari wowe nyirabayazana cyangwa se ari wowe wagize uruhare mu gutandukana kwanyu si byiza ko waheranwa n’agahinda wicuza kugeza aho umujinya uyobora intambwe zawe.
Ibintu utekereza bikuremereza mu mutima wawe ni na byo nyuma bigaruka bikakagutesha umutwe.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *