Si buri muntu ubona amarenga y’urukundo ngo abashe kuyisobanurira, kutabasha kumenya niba umukobwa agufitiye amarangamutima byaba intandaro yo kwitinya no kudatera intambwe nk’umusore ngo usabe urukundo.
Mu muco nyarwanda ntibyabaga byoroshye ko umusore yihitiramo umukunzi, ababyeyi bafataga iya mbere bagahuza imisango, bagahana inka ndetse bagasurana aho niho baheraga bahana abageni “ agasozi kazamutse inka kamanuka umugeni ”.
Uko iminsi ishira niko kurambagiza byagiye biva hagati y’umubyeyi ku w’undi hajyaho abaranga, imvugo yari kwa kanaka… hari umukobwa mwiza kandi witonda, yabasha kubaka. Bikaba bibi iyo warengaga umusozi ngo ujye kureba uwo mwari ,batumaga ku munwa cyangwa se bakandika utupapuro tukamara umwaka tutaragera kuwo tugenewe, aha niho bamwe babonaga nk’ibyo Kaberuka yaboneye kwa Marita .
Urugo rufite umwari mwiza warubwirwaga n’isuku yabaga iri ku muharuro , niba mudahuriye ku ivomo cyangwa ku kiriziya nta handi wabaga wabona amahirwe yo kubona igitsina gore ngo muganire umubwire akari ku mutima.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu minsi ya none ,ikoranabuhanga rirakataje, terefone, imbuga nkoranyambaga zabaye nyinshi, amashuri n’amadini n’ahantu hatandukanye ushobora kubona uburyo wahitamo uwo mukundana.
Nubwo ikoranabuhanga ryoroheje byinshi mu rukundo, usanga abenshi bagorwa n’isesengura cyangwa kumenya guha icyerekezo amarangamutima yabo. Ko mu minsi ya yashize umuntu yakundaga uwo atazi kandi atarabona bibananiza iki kumenya ko uwo ubonesha amaso abiri cyangwa se wumvisha amatwi yawe akuri iruhande yaba agukunda cyangwa se akuryarya?
Uyu munsi Bwiza.com irakumara impungenge, wowe musore ntucikwe, iki nicyo gihe cyo kumenya bimwe mu byo wagenderaho umenya ko umukobwa akwiyumvamo bityo ugatera iya mbere umwegera umusaba urukundo rurambye cyangwa se utera ivi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Dore 7 mu byo wagenderaho wemeza ko umukobwa mukundana:
Agutega amatwi: niba muri kuganira uba ubona aguteze amatwi kandi ubona ari mu kiganiro, ntabwo bivuze ko uvuga akumva gusa ahubwo mwungurana ibitekerezo amaso ku yandi. Amaso n’ikimenyetso gikomeye, aba akwitegereza akanya gato, akandi akareba hasi bityo agenda ahinduranya, iyo akuriyeho icyarimwe bigaragara ko atakwitayeho cyangwa afite ibindi bitekerezo.
Akubaha uko uri : abantu bateye mu buryo butandukanye , ubutunzi , imyitwarire,imiryango tuvukamo cyangwa aho dutuye n’ibindi bituma tugaragara ku buryo bubu cyangwa se ubundi bitewe n’abatubona . Umukobwa ugukunda ntiyita kubyo udafite ahubwo anyurwa nibyo ufite bityo mugafatanya gushaka uko mwabona ibyo mudafite.
Ntagira ishyari : umukobwa ugukunda iyo asanze uvugana n’abandi, cyangwa akubuze kuri terefoni ntabwo aguterera induru ngo akubuze amahoro ,ahubwo ahora akwizeye kandi aguha uburenganzira bwawe.
Arakwitangira : iyi ngingo usanga abantu benshi batayivugaho rumwe, umukobwa ugukunda ntafata umukunzi we nk’umushoramari kuko aha byaba hari ubutamenya, ubugugu cyangwa se kwikunda cyane. Kwitangira umukunzi wawe bivuze gufashanya ku mpande zose yaba umwanya umugenera mu buzima bwawe, naho ubufasha ku mafaranga buza ari nk’ikirungo gikomeza ibyari bihari.
Aha agaciro abawe n’ibyawe : umukobwa ugukunda ntabwo agutanya n’inshuti cyangwa umuryango wawe, agufata neza kandi akubaha ibyawe” ntabwo aza ahutaza ibyo asanze”. Aharanira kuguhesha agaciro mubawe, yiyubaha kandi atavuga ibyo abonye ibyose bityo inshuti zawe zikamwibonamo ndetse n’urukundo rwanyu rugakura umunsi ku wundi.
Ntabwo akugereranya n’abandi basore: aha ntabwo twirengagije ko yabona abandi basore ngo abishimire, cyangwa se ngo babe nawe bamukunda. Umukobwa ugukunda aha agaciro umubano mufitanye akakwereka ko anyuzwe nuko muri kumwe, akanyurwa nuko mubanye aho kurebera ku bandi ahubwo agaharanira ko umubano wanyu ukura buhoro buhoro ibyo yabonaga ku bandi namwe byabageraho kandi bikabanyura.
Kwihanganira no kubabarira : Iyi ngingo ni imyamibwa mu rukundo rufite intego, ntawe utagira amakosa gusa aho ubutwari buri ni ugutanga imbabazi kandi ukanibagirwa. Umukobwa ugukunda aguha imbabazi abikuye ku mutima kandi adafite gahumda yo kuzakwishyura kubyo wakoze, arakwihanganira akagufasha kutongera kwisanga ma makosa. Araguhumuriza aho kugutererana kandi akakuba iruhande muri byose.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Kalawo M.Eliezer/Bwiza.com


