Igitsina gore ni bamwe mu bantu bagira umubiri worohereye cyane ndetse hakaba hari ibintu bimwe na bimwe bishobora kubangiza iyo batabyitwayemo neza bakaba bahakura indwara zitoroshye na gato.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu gihe utunganya umubiri wawe(isuku) ni byiza ko mubanza kumenya ibijyanye n’umubiri wanyu kugirango hato na hato mudahura n’insanganya
Hari ibintu by’ibanze mugomba kwirinda gukoresha mu gihe mucyeka ko bishobora kugira aho bihurira n’imyanya y’ibanga yanyu. Bwiza.com yagerageje kubakusanyiriza ibintu by’ibanze mwakwitondera.
1.Ubwoko bw’isabune iyo ariyo yose
Nubwo bizwi ko isabune ikoreshwa mu isuku gusa kugitsina gore haricyo bagomba kumenya buriya mumyanya yimbere mugitsina cyumugore hari uburyo karemano hakorwa isuku ho ubwaho singombwako ufata isabune ngo uyitsindagiremo ngo uri gukoramo isuku hoya rwose icyo gihe uzaba uri kwikururira ibyago byo kuba wakumagara mugitsina cyangwa ibice bimwe nabimwe by’imbere mugitsina bikangirika
- Ibikoresho byo kwikinisha bitujuje ubuziranenge
Uko isi itera imbere ni nako ikoranabuhanga rikataza kugeza aho ubu udashaka umugabo ajya mu isoko akagura ibikinisho byifashishwa mukwikinisha kubagore bizwi nka vibrator cyangwa fun factory gusa nabyo nibyo kwitondera kuko iyo uguze icyitujuje ubuziranenjye bishobora kukuzanira ibyago bikomeye utigeze utekereza
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
- Aside (acide)
Iki cyo uretse nigitsina numubiri ntikiwurebera izuba niyo mpamvu usabwa kujya kure yikintu cyose wabona cyanditseho ijambo acide kuko cyakwangiza byihuse
4.kwirinda ibyuma bifite ingese
Ibi byuma bishaje sibyiza kubikoresha kubice byegereye imyanya y’ibanga aha twavuga nkabakoresha inzembe,za girete nibindi nkabyo mugihe bakora isuku nibyiza ko babanza gusuzuma ibyo bikoresho mbere yo kubikoresha.
Amagara araseseka ntayorwa nibyiza ko tubungabunga ubuzima bwacu kugirango dukomeze kugira ubuzima buzira umuze.
Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter
Uwimana Gentille@Bwiza.com


