Mu gihe cyo gutera akabariro ku bashakanye usanga hari igihe umugabo yisuganya ngo ashimishe umugore we ariko yajya kugera ku gikorwa nyirizina ugasanga igitsina cye cyanze gufata umurego.

Ibyo rero hakaba hari impamvu zituma bibaho, zimwe muri izo ni izi zikurikira:
Guhangayika : Iyo umugabo ahora ahangayitse ashobora kwitera ibibazo byo kuba yabura ubushake bw’imibonano mpuzabitsina ndetse n’igitsina cye ntikizajye gihaguruka kuko ngo hari imisemburo ye iba itarimo gukora neza igihe ahangayikishijwe cyane n’ibibazo runaka ,umugabo rero agomba kwirinda guhangayika cyane.
Umunaniro :Burya ngo umugabo ukora akazi kataruhuka yaba ari ako gukoresha amaboko cyangwa ko mu biro ngo aba afite ibyago byinshi byo kuba igitsina cye kitafata umurego ndetse akanabura ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina muri rusange.
Uburwayi :Uburwayi butandukanye ku mugabo bushobora kuba intandaro yo kutagira ubushake bw’ imibonano mpuzabitsina gusa ngo si ku mugabo gusa burya ngo no ku mugore bishobora kubaho cyane cyane indwara z’umwijima ,umutima ,Diabethe ndetse n’izindi ngo ni zimwe mu zabuza umugabo kuba yagira ubushake bw’imibonano mpuzabitsina kandi zikanatuma igitsina cye kidahaguruka.
Imiti
Umugabo rero agomba kwirinda kuba yahura n’ibi bibazo bikurikira kuko byamubera intandaro yo kuba yabura ubushake bw’imibonano mpuzabitsina ndetse igitsina cye ntikizongere guhaguruka burundu.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com


