Kwinjira mu rukundo ni icyemezo buri muntu wese yihitiramo aho aba yiteguye guhangana n’ingaruka zivamo cyangwa kuryoherwa narwo igihe cyose bimuhiriye.

Mu bushakashatsi bwagaragajwe n’abahanga mu bijyanye n’imitekerereze ya muntu bavuga ko mu rukundo hakunze kugaragaramo ibinyoma bitandukanye kuri buri ruhande mu rwego rwo kwigarurira umutima w’umukunzi.
1.Sinigeze nkuca inyuma
Iki ni ikinyoma gikunzwe kugaragara ku bagabo aho badapfa kwemera ko baciye inyuma abakunzi babo mu gihe babana cyane cyane iyo basubiranye n’abakunzi babo mu gihe hamaze igihe baratandukanye.
2.uyu mwana ntwite ni uwawe
Iyo umusore yakoze imibonano mpuzabitsina mbere yo kurushinga usanga abakobwa baboneraho kubitirira umwana atwite igihe aba yarayitewe n’undi uturutse hanze, ariko akarengaho akemeza uwo bakundana y’uko ari uwe kabone niyo yabyara hagakorwa ibizamini by’amaraso ku mpande zomb(ADN).
3.Nzakomeza kugukunda uko byagenda kose
Icyi ni ikinyoma rusange gikunze guhurirwaho haba ku ruhande rw’umukobwa cyangwa umusore bakinjira mu rukundo, aho umwe yirahira akabwira mugenzi we ko azakomeza kumukunda uko byagenda kose, nyamara hadateye kabira umwe akavanamo ake karenge, gusa bidakuyeho ko hari abubahiriza izo nshingano ariko ni gake gashoboka.
4.Witwara neza mu buriri
Iki ni ikinyoma by’umwihariko gikunze kwibandwaho n’abashakanye, aho usanga umwe yemera akabeshya mugenzi we ko yitwara neza mu buriri kabone niyo ntabyo azi mu rwego rwo kugirango atagira ipfunwe ry’uko yanenzwe ko ntacyo azi.
Gusa ubushakashatsi bwerekana ko kubeshya kuri iyo ngingo atari byiza kuko bishobora gutuma urugo rusenyuka hakabaho gucana inyuma, ahubwo ibyiza nuko byaganirwaho ku mpande zombi.
5.Nzakubere byose
iki kinyoma kijya gusa n’icyavuzwe haruguru cyo gukundana ibihe byose, nyamara iki kinyoma cyo iyo ushyize ubwenge ku gihe usanga ari amagambo atashyirwa mu bikorwa koko ngo umuntu abere undi byose, kuko hari n’igihe biba ari amareshyamugeni.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com


