Dore ibyambayeho nyuma yo gukunda umuhungu ariko nkamuhisha ko mukunda

Sangiza iyi nkuru

Nitwa Akeza M. Louise. Navukiye mu muryango w’abana 5 nkaba na ri umwe mu bakobwa 3 twavukanye n’abahungu 2 gusa.
Ndangije kaminuza nabonye akazi muri imwe muri banki zikorera mu mujyi wa Kigali, ariko bitewe n’uko nize mu bigo byo mu ntara nkaba ari naho navukiye nari ntaramenyera ubuzima bwo mu mujyi.

Aho nacumbitse mu murenge wa isozi bwa mbere naje kumenyana n’umusore wajyaga ancaho buri gitondo nawe agiye ku kazi mu mujyi ariko tukaba twaranaturukaga mu gace kamwe. Bitewe n’uko twahuraga kenshi ari kuri moto y’akazi nanjye ndi ku cyapa ntegereje imodoka injyana mu mujyi.
Umunsi umwe ari mu gitondo yanshiyeho arahagarara arambaza ati ko mpora nkubona ukorera he, nanjye naramubwiye ndetse nawe turibwirana ariko uko kumenyana sinabiha umwanya muri njye kuko nari naravuye mu cyaro nje gukorera ibiceri.
Umusore ntibyatinze duhana nimero za telephone ndetse akenshi akajya ashaka no kundinda ngo dutahane ariko njye rimwe na rimwe nkikerereza ngo agende kuko numvaga ntamwiyumvamo.

Mu mezi agera kuri 5 byagaragaraga ko uyu musore asa nunyitayeho cyane atriko njye simbyiteho kuko muri ayo mezi yose yaba yampaye lifuti cyangwa atayimpaye buri joro yampaga ubutumwa bugufi bunyifuriza ijoro ryiza ndetse n’utundi tugambo twiza ubona k oar utwo kunkurura ariko ibyo simbyiteho yewe sinigera nanamusubiza na rimwe muri ubwo butumwa bwose yanyohererezaga.

Hashize amezi 8 yose nareba muri telephone yanjye ngasangamo ubutumwa bw’uwo musore gusa ariko nkabusiba ubundi singire icyo mbukoraho.
Muri ayo mezi 8 yose asa nunyitaho ariko ntabizi kuko ntari mwitayeho, ijoro rimwe nagiye kuryama ntegereza bwa butumwa nk’uko namenyereye sinabubona nkeka ko yivumbuye cyangwa ko yabonye ntacyo aakorera akaba yanyihoreye.

Mu by’ukuri iryo joro sinasinziriye kuko nari mbuze ubutumwa buto nari naramenyereye. Kuva iryo joro nibwo namenye ko ubutumwa bugufi bufite umumaro ndetse binyereka ko umuntu ashobora kukwitaho nta bintu byinshi yavuze kuko iryo joro ryambereye rirerire kuko ntasinziriye nk’uko byari bisanzwe nubwo mbere ntabyitagaho.

Bukeye bwaho narabyutse nitegura akazi uko bisanzwe ariko ngeze ku irembo nkubitana na wa musore ahetse undi mukobwa ntiyandeba n’irihumye ubwo bwo icyakurikiyeho nuko nahise nitura hasi njya muri koma kuko naketse ko yanshumbushije undi kuko njye ntamwitagaho.

Uko abantu banyitayeho n’uko nageze kwa muganga simbyibuka ariko icyo nzi nuko uwo musore ku munsi wakurikiyeho yaje kundeba aho nabaga kuko nari narahamweretse namubona nkagarura ibyishimo akambwira ko ari mubyara we nari nababonanye wari waraye iwabo yari abanje kugeza aho akorera bityo anambwira ko yankunze akimbona nanjye nareba ngasanga bishoboka.
Kugeza ubu, Alan ni inshuti yanjye idashobora kugira uyisimbura mu mutima wanjye.

@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Dore ibyambayeho nyuma yo gukunda umuhungu ariko nkamuhisha ko mukunda
    IYO MENYA KO URINZANGA UTYO SIMBA NSOMYE INKURU YAWE MBABAJWE NUMWANYA NA MEG ZANGE NTAKAJE NSOMA

  2. Dore ibyambayeho nyuma yo gukunda umuhungu ariko nkamuhisha ko mukunda
    IYO MENYA KO URINZANGA UTYO SIMBA NSOMYE INKURU YAWE MBABAJWE NUMWANYA NA MEG ZANGE NTAKAJE NSOMA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *