Dore impamvu kurara wambaye ubusa ari byiza ku bashakanye

Sangiza iyi nkuru

Iyo ugerageje kubaza abantu batandukanye usanga badakunda kurara bambaye ubusa, usanga benshi baba bashishikajwe no kujya mu maguriro bagashaka imyenda yorohereye yo kurarana.Nyamra ubushakashatsi bwerekanye ko kimwe mu Bizana akanyamuneza,urukundo, ibyishimo n’umutekano mu bashakanye, kurara mwambaye ubusa no gushyira ibiribwa kure y’uburiri ngo ni ibya mbere.

Nkuko ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2016 bwabigaragaje Ku bantu 1000 bwakoreweho  mu Bwongereza , 57% bafite ibyishimo mu ngo zabo ni abarara bambaye ubusa buri buri.

Ikigo Cotton USA kandi nacyo  cyakoze ubushakashatsi kigaragaza  ko kubera bamwe barara bambaye imyenda, bituma bamwe mu bafasha babo bahitamo gutinda iyo bagiye cyangwa bakanararayo kubera batajya bishima baryamye.Akenshi n’ababikora hari igihe ngo baba batabizi.

Ikindi ubushakashatsi bwerekanye ni umwanda mu buriri no kudasasa neza.Ngo usanga benshi mu bashakanye babaho batarebana neza kubera umwe muri bo adafura imyenda ararana cyangwa utwenda tw’imbere.Hari n’abapfa uburiri budatunganyije neza, ugasanga iyo ijoro rije hari abumva batasubira mu rugo.

Stephanie Thiers-Ratcliffe umwe mu bakoze ubushakashatsi yavuze ko ibituma abashakanye batishima ari byinshi, ngo ariko impamvu za mbere zituruka mu buriri.Iyo mu buriri bitameze neza , n’ibindi birangirika.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *