Dore impamvu kureba muri telefoni y’umukunzi wawe ari sakirirego mu gihe atabiguhereye uburenganzira

Sangiza iyi nkuru

Muri sosiyete tubayemo usanga abagore n’abagabo babo cyangwa abasore n’inkumi batavuga rumwe mu gihe umwe arebye muri telefoni y’undi atabimuhereye uburenganzira kandi koko iyo ushyize mu gaciro usanga biba bifite ishingiro.
love
Imbuga zitandukanye zirimo nka http thoughtcatalog.com zivuga ko igihe umuntu yeguye telefoni y’umukunzi we ku mpamvu zitazwi bidakwiye kubera zimwe mu mpamvu zikurikira:

  1. Bigaragaza icyizere gike

Kimwe mu bigaragaza ko utizera na gato umukunzi wawe ni uguhora ucunga aho arambitse telefoni ye, yayishyira hasi ugahita utangira kujya mu butumwa bugufi, abo yahamagaye cyangwa yandikiranye nabo ku mbuga nkoranyambaga.
Ese ubundi niba utamwizera kuki wigora ukundana nawe? Guhora ufite amatsiko yo kumenya ibiri muri telefoni ye nta kindi bizagufasha uretse gutuma nawe ubwe agenda areka ku kwizera kandi burya icyizere nicyo gituma urukundo ruramba.

  1. Bigusigira agahinda

Indi mpamvu udakwiye kwinjira muri telefoni y’umukunzi cyangwa umufasha wawe utabiherewe uburenganzira ni uko hari ubwo bishobora gutuma usigarana agahinda ndetse ukaba wakwicuza icyo wabikoreye.
Iyo ufashe telefoni y’umukunzi wawe ugasanga ibyo wakekaga ko usangamo nta birimo, usigara wicuza impamvu wangije icyizere wari umufitiye.
Iyo ugize icyo usangamo kandi nabwo usigara wumva ushaka gusaba ibisobanuro ariko na none bishobora kukugora kuko bizagusaba kubanza kwemera ko wamufatiye telefoni nta burenganzira aguhaye.

  1. Bishobora kwangiza amakuru y’ibanga

Hari ubwo ushobora gufata telefoni y’umukunzi wawe ugasanga uguye ku makuru arebana n’akazi akora kandi y’ibanga cyangwa ukagwa ku birebana n’umuryango we bitari ngombwa ko umenya bityo ukaba ukoze ibintu bitari iby’umuntu w’ikinyabupfura.

  1. Biba akamenyero

Indi mpamvu udakwiye gufata telefoni y’umukunzi wawe atabanje kubyemera ni uko bigeraho bikakubaho akarande ku buryo igihe utabikoze ubura amahoro.
Iyo bikubayeho karande ushiduka wisenyeye kandi iki gihe no kugira undi ubana nawe birakugora kuko nta cyizere uba ushobora kubagirira kandi nta wishimira kubana n’umuntu utamwizera.
Hari uburyo bwiza ushobora gukoresha igihe wumva ko umukunzi wawe hari ibyo aguhisha ahanini ubishingiye ku kuba iteka iyo hari umuhamagaye ajya kwitabira kure yawe.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Mutesi Joy@Bwiza.com
 
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *