Dore impamvu umugore akunze kwangira umugabo ko amutera akabariro igihe yonsa

Sangiza iyi nkuru

Ubusanzwe nkuko umugore n’umugabo bagomba kubahiriza inshingano z’abashakanye zirimo gukora imibonano mpuzabitsina, akenshi rero iyo umugore yonsa aba adashaka ko batera akabariro bitewe n’impamvu ikurikira:
Parents
Iyo umugore akimara kubyara agatangira konsa umwana, icyo gihe ubushake yari asanzwe agira bwo gukora imibonano buragabanyuka bukagera kuri zeru bityo akaba yakwangira umugabo ko bakora icyo gikorwa kugeza ubwo atacyonsa.
Gusa kubadashoboye kwangira abagabo babo buheriheri, ubushakashatsi bugaragaza ko baba babikora mu rwego rwo gushimisha umugabo ariko ku ruhande rwabo ugasanga bitabafasheho.
Abahanga mu bijyanye n’imitekerereze ya muntu, imibonano mpuzabitsina, bavuga ko iyo umubyeyi yonsa haba hari umurunga ukomeye w’urukundo rudashingiye ku kumara inzara gusa, ahubwo akaba ari urukundo rw’umwimerere hagati ye n’uruhinja .
Umubyeyi na we agira amarangamutima adasanzwe, ku buryo kuri we umwana aba ishingiro ry’ibyishimo akaba ari na we atakazaho imbaraga zose amushimisha.
Ku bagore bamwe na bamwe, uku kwiyumva n’ibyishimo aterwa n’umwana we yonsa bishobora kumusimburira ibyishimo yagiraga mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina n’umugabo we.
Ni ukuvuga ko amarangamutima n’urukundo agirana n’umwana birenga agaciro n’ubushake bw’imibonano mpuzabitsina.
N’ubwo ibi byiyumviro birangirana no konsa, ngo Iki gihe gifasha umugore kumenya neza umwana we uba umaze kuvuka, ariko kikanamufasha kwimenya we ubwe nk’umubyeyi.
Mu gihe cyo konsa, umubiri w’umugore urekura umusemburo utuma amashereka akorwa nka prolactine n’iyindi itandukanye ituma igihe cyo konsa kiba icy’ibyishimo nk’aho yakoze imibonano mpuzabitsina.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ibi bituma ibindi byose biba atari iby’ibanze ku mugore, ntiyite ku mugabo we mu byerekeranye n’imibonano mpuzabitsina.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *