Muri iyi minsi hariho inyigisho mbi ziyobya abantu, kuko abantu batazi impano iruta izindi twahawe ari yo y’agakiza usanga akenshi bumva ko bapfana na Yesu imigisha yo mu buzima busanzwe gusa.

Ibyo bituma abatarayibonye bahora biganyira iby’ubu bugingo bakumva ko Imana itabakunda, naho abatunzi badakijijwe bakibeshya ko bakijijwe kuko batunze, kandi hari icy’ingenzi babuze.
1.Impano twahawe ni ukwitwa abana b’Imana (1Yohana 3:1-3). Icya mbere umuntu yajyaga anezezwa nuko umuntu yabaye umwana w’Imana.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Niyo mpamvu ab’isi batatuzi, kuko batiyumvisha kuba abana b’Imana icyo ari cyo, bakibaza impamvu tunezerewe kandi nta bintu bifatika dufite.
Abakiri abana mu gakiza nibo bajya bashima inyongera aho gushima icy’ingenzi.
2.Indi mpano twahawe mu rukundo rw’Imana ni uko uwo twizeye afite byose (Yohana 1:1-4), akaduha ibyo dukeneye.
Kuba hari icyo ubuze si uko Imana idafite byose muri urwo rukundo rw’Imana yaduhaye ubugingo buhoraho, si ibintu bifatika duharanira gusa kuko n’abataramenya Imana baratunze kuturusha.
3.Twahawe indi mpano, yuko umwami twizeye yaduhaye kuba barumuna be (Yohana 1:10-13). Kuko tutabyawe n’abantu ahubwo twabyawe n’Imana, ibyo nibyo bihumuriza umutima wacu, bikatwibagiza n’ibyago n’amakuba duhura nabyo mu rugendo.
4.Kugira ngo tube abana b’Imana byavuye ku maraso y’igiciro twacungujwe (Abafilipi 2:5-11), iyo ushimye amahoro yo mu mitima, ab’isi bifuza gukizwa kuko mu isi nta mahoro arimo.
Yesu kugira ngo yegere iby’iciro byose yavukiye mu cyaro agahora anezerewe ntiyiganyire ko Se ari mu ijuru atunze byose akaba agaragiwe n’ibizima, bisobanura ko ushobora kuba ukijijwe neza kandi ukabaho mu buzima bubi mu bifatika nta kintu utunze rwose.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com


