Dore impano zoroheje waha umugore bigatuma ahorana akanyamuneza

Sangiza iyi nkuru

Gukunda ni kimwe mu bintu byiza bishobora kuba ku muntu, bikaba agahebuzo iyo ukunzwe n’uwo umutima wawe wihebeye kuko bihindura ubuzima bwawe umunezero uhoraho.

Mu bakundana, biba byiza iyo hatanzwe impano, gusa abagore ni bo bazwiho kwishimira kugira ikintu bahabwa kabone n’iyo cyaba kidahenze cyane.

Hari bamwe ariko usanga kumenya impano ikwiye bagenera ababyeyi cyangwa se abakunzi babo, biba ingorabahizi. Ikinyamakuru Marriage.com cyagaragaje ibintu byoroheje, umuntu w’igitsina gore yishimira mu gihe abihawemo impano:

Shokora (Chocolat)

Niba uri umugabo cyangwa umusore ukaba wibaza impano waha umukunzi kandi yoroheje bitewe n’ubushobozi ufite, hari ubwoko butandukanye bwa ‘chocolat’ ushobora kumugurira kandi umutima we ukishima.

Kugira ngo birusheho kumuryohera, ushobora kuyiherekeresha indabo, ukaba wabimushyikiriza wowe ubwawe.

Imyenda

Niba uteganya kuza gusohokana umukunzi wawe mugasangira mwishimira uruhare rwe mu buzima bwawe, ushobora kumutungura ukamugurira ikanzu cyangwa se igitenge ari buze kuba yambaye.

Uretse kuba ibi bimurinda guhangayika ashakisha umwenda ari buze kwambara ukakunyura, ni uburyo bwo kumwereka ko urukundo umukunda rwaguhaye ubushobozi bwo kumenya ibimubereye.

Isaha

Ku rutonde rw’impano zoroheje kandi zishobora kuboneka mu byiciro bitandukanye, bitewe n’amikoro yawe ntihaburamo isaha.

Uretse kuba ari kimwe mu by’ibanze ku muntu wese uzi kandi ukunda kurimba, ni n’uburyo bwo kwibutsa umuntu ukunda kujya azirikana kubahiriza igihe mu byo akora byose.

Ububiko bw’udukoresho akunda gukenera

Impano yoroheje ushobora kumugenera ni nk’agasanduku ashobora kujya abikamo udukoresho tw’ingenzi nk’amasaha, imikufi n’impeta.

Umubavu

Umubavu ni imwe mu mpano waha umuntu w’igitsina gore, akishima ndetse akongera kwibuka ko umukunda kandi iteka uhora umuzirikana.

Ibikoresho byifashishwa mu kwisiga ibirungo

Ntacyashimisha umugore cyangwa umukobwa nk’impano y’ibikoresho byifashishwa mu kwisiga ibirungo ndetse byaba na ngombwa nabyo ukaba wabyongeramo.

Ibi kandi biroroshye kuko ababicuruza bashobora kugufasha kumuhitiramo ibyiza bakurikije uruhu rwe, cyangwa nawe ukaba wagendera ku byo asanzwe akoresha.

Amaherena n’umukufi

Ushobora gutungura umuntu w’agaciro kuri wowe umuha impano y’amaherena n’umukufi bijyanye.

By’akarusho kandi, ushobora kujya kubikoresha aho wahitamo ko bijyana n’umudali ushushanyije mu buryo bugize icyo busobanuye mu buzima bwanyu.

Ifunguro ryihariye

Kabone n’ubwo mwaba mubana cyangwa musangira inshuro nyinshi mu cyumweru, nta mpano ikomeye yaruta kuba watungura muntu w’agaciro mugasangira ifunguro riteguye ku buryo bwihariye kandi mukarisangirira ahantu hatuje, hateguye mu buryo bugaragaza urukundo mu mpande zose.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *