Dore impavu umugabo abyuka igitsina cye cyafashe umurego anashaka gukora imibonano mpuzabitsina

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe benshi bakunze kwibaza cyane ku cyaba gitera abagabo kubyuka mu gitondo bigaragara ko igitsina cyabo cyafashe umurego, inzobere mu bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere bagaragaza impamvu zitandukanye.
Nk’uko bitangazwa na Aufemin.com, iyo umuntu akangutse imisemburo ya cortisol ngo iriyongera mu mubiri, Ku mugabo ubwiyongere bw’iriya misemburo ya cortisol, bujyana no kwiyongeraho 30% by’umusemburo witwa testostérone.
sex
Ubundi uyu musemburo witwa testosterone ukorerwa mu mabya, ugira uruhare mu mikurire ya bimwe mu bimenyetso biranga ubukure ku bagabo, nk’isya, gukura k’ubugabo ndetse no kuba umuntu yakumva ashaka gukora imibonano mpuzabitsina.
Aha rero, ni yo mpamvu umugabo ahita ashyukwa (gushaka gukora imibonano mpuzabitsina). Ibi biza ku busanzwe umugabo asinziriye atabishaka, ariko bigakomeza niyo akangutse.
Mu bushakashatsi bwinshi bwakozwe ku ruhago bwerekanye ko aha ari ho hava impamvu nyamukuru y’uko abagabo bashaka gukora imibonano mpuzabitsina cyane mu gitondo.
Impamvu itangwa ngo ni uko uruhago ruba rwabyimbye, rukegamira amagufa yo mu rukenyerero (os du pubis, os du bassin) ndetse rugakora no ku mitsi ijyana amaraso mu gitsina. Ibi bituma igitsina gabo gifata umurego cyane.
Ikindi umuntu atakwibagirwa ni uburyo bw’imikorere bwitwa parasympathique. Mu gihe cya nijoro, ubu buryo bukora cyane, bigatuma imitsi itwara amaraso yongera ubushobozi bityo mu gitsina hakajyamo amaraso menshi.
Ibi rero bigusha ku kuba imikorere y’umubiri iteye ku buryo umugabo ashaka gukora imibonano mpuzabitsina mu gitondo. Gusa uko umubiri w’umugore uteye, ni gacye cyane bihuza n’uko umubiri w’umugabo ubyifuza.
Nyamara ubushakashatsi bwashatse kumenya amasaha nyayo umugabo n’umugore bose bashobora kuba bashaka imibonano mpuzabitsina.
Ubushakashatsi bukaba bwerekana ko mu masaha ya saa yine z’ijoro, aba bombi baba bashaka gukora icyo gikorwa. Ubushakashatsi bukagaragaza ko saa yine z’ijoro ari igihe umubiri uba utangiye gukora witonze haba ku bagabo n’abagore bityo ngo bakaba baganira ku bijyanye n’imibonano mpuzabitsina.
Hagati y’abashakanye ngo usanga aya masaha yo kuva saa yine kugera saa sita z’ijoro ndetse no mu rukerera ari bwo benshi baba barimo gutera akabariro kuko umubiri uba waruhutse kandi n’imisemburo ikora neza.
Akabariro hagati y’abashakanye ni inkingi nyamakuru yo kubaka urugo ndetse no gukurura akanyamuneza hagati y’abashakanye, iyi ngingo iyo ijemo akabazo hagati yabo kaba kabaye dore ko ari ho gucana inyuma bihera umwiryane n’intonganya zikavuga mu rugo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Théoneste@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *