Benshi mu bacikirije amashuri hari igihe batekereza ko ubuzima bwabo burangiye, nyamara ntibamenye ibanga ryabaganisha ku gukirigita ifanga mu gihe bakuye amaboko mu mifuka.

1.Umuntu wese wacikishirije amashuri bitewe n’impamvu runaka zitamuturutseho , ni byiza ko yayoboka ishuri ryigisha ubumenyi ngiro nka kimwe mu buryo bumufasha kwihangira umurimo cyangwa akaba yahabwa akazi ku buryo bworoshye.
2.Hari imirimo runaka ushobora gukora ikunze gusuzugurwa n’abamwe mu banyamashuri nyamara itanga amafaranga atubutse.
Imwe muri iyo mirimo, higanjemo ubukanishi,ndetse n’indi ishobora kuguhembera igihe cyane cyane bikaba byiza igihe uhembwe amafaranga yawe ukayatahana buri uko urangije akazi.
3.Kugana amashyirahamwe abyara inyungu cyangwa andi matsinda runaka abyara inyungu, ni kimwe mu bifasha umuntu wacikishirije amashuri kuzamuka mu ntera, hagendewe ku kwizigama kw’abanyamuryango, nyuma y’igihe runaka buri wese akabona inyungu.
Amwe mu matsinda ukwiye kwitabira harimo nk’ibimina, Koperative …..
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
4.Guhuza abacuruzi n’abaguzi ni tumwe mu tuzi tudasaba amashuri menshi, kuko bisaba ubwitange no kumenya kuvuga.
Aha ngaha icyo ukora ni ugushaka umuntu ufite ibicuruzwa cyangwa serivisi runaka bye, hanyuma ukajya umuhuza n’abakiriya, ndetse byaba ngombwa ukajya ubibasangisha aho bari, ariko ukajya ukora wizigama unahagirira ubunararibonye.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com


