Ni kenshi abantu benshi biganjemo urubyiruko, bakunze kugaragaza ibibazo bagiye bahura nabyo mu gihe bashakiraga abakunzi ku mbugankoranyambaga kuko bakunze kubeshywa bakisanga babuze intama n’ibyuma.

Hari ibibi bitandukanye byo gukura umukunzi kuri izo mbuga byagiye byiganza mu byazahaje ababikoze.
1.Bikugira imbata
Iyo umusore cyangwa umukobwa bamenyereye gukura abakunzi ku mbuga nkoranyambaga bikunze kumugira imbata iteka akumva yajya azihoraho kugirango akomeze abagarire yose kuko ahura n’abandi batandukanye bamubwira byinshi.
2.Kubeshywa
Mu gihe abantu bifuza kujya mu rukundo akenshi baba baziranye ukanasanga bashimangira urukundo rwabo baziranye ariko iyo abo bombi bapangiye umubano wabo kuri izo mbuga usanga babeshyanya ugereranyije n’ababipanga imbonankubone.
3.Bikurura ubusambanyi
Benshi mu bagirana umubano wihariye ku mbuga nkoranyambaga akenshi baba bagambiriye imibonano mpuzabitsina aho kugirango bagirane umubano urambye uzagira byinshi wungura sosiyete.
Ibi bibanzirizwa no gutakaza indangagaciro za kimuntu aho bohererezanya amafoto y’urukozasoni nka kimwe mu bisembura umuvuduko w’ubusambanyi ku mpande zombi.
4.Guhora mu gihirahiro
Ku muntu wamenyereye gushakira umukunzi kuri Facebook, Watsapp …. ntanyurwa mu rukundo kuko iyo abonye umukunzi uyu munsi, ejo akabona undi ufite uburanga akaba ari we yifatira agahora ari muri urwo.
5.Ubutekamutwe
Byagiye bibaho kenshi ko umusore cyangwa umukobwa bakundanira ku mbuga nkoranyambaga bari mu bice bitandukanye ndetse bakanemeranywa kuzarushinga , ariko umwe akaba yabwira mugenzi we ko adafite ubushobozi, bikaba ngombwa ko ubufite afasha undi igihe cyagera ugasanga abivuyemo yarariye utwabandi.
Gusa kuba hari ingaruka mbi zo gushakira umukunzi ku mbuga nkoranyambaga, ntibikuyeho ko hari n’ingaruka nziza bigira ukaba wabona umukunzi mwibanira akaramata cyane cyane iyo izi mbuga zikoreshejwe neza.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com


