Nta rurabo rukura rutuhiwe, Ndagukunda ijambo riba mu ndimi zose, yewe n’abafite ubumuga bwo kutavuga bazi kubivuga mu bimenyetso, bikaba agahebuzo iyo rikurikiwe no guhamagarana , guhana impano, amagambo yuje ubwuzu n’ibindi bikorwa byerekana ko umukunzi yitaweho.
Bamwe bati ‘iyo bibaye byinshi biba bibi’, aho kuba umukunzi ukaba umurinzi, urihe? Uri kumwe nande? Impa uwo muri kumwe tuvugane? “Gufuha” biba byatangiye, rimwe na rimwe ku bwizo mpamvu ukisanga umeze nka ya sazi yasigaye ku ruhu inka yarariwe kera .
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Indirimbo, ibisigo n’imigani byinshi byaranditswe bivuga ku rukundo, gusa njye ndagaruka ku ndirimbo imwe ifite amagambo agira ati” Nta Rurabo rukura rutuhiwe”, ese byaba bimaze iki ufite umukunzi ntumenye uko yaraye, uko yaramutse n’ibindi dukora cyangwa se dukorerwa twerekana ko turi abigiciro.
Iyo utunze ikintu gifite agaciro kanini,ugihozaho amaso n’umutima, ese birakwiye ko niba ufite umukunzi ko umuhozaho ijisho n’umutima? Urihe cyangwa uri kumwe nande?impa uwo muri kumwe numve?
Ese birakwiye ko mba tereriyo abandi bakaba aribo bita ku mukunzi wanjye? Aho sinaba nkaya sazi yumiye kuruhu inka yarariwe kera?
Ntujye kure Bwiza.com ifatanyije na Wikihow irakugezaho ingaruka zo gufuha abenshi bafata nk’igitugu mu rukundo.
1.Bigaragaza ko utiyizera
Ibitekerezo bitandukanye biza mu mutwe w’ufuhirwa bimutera kumva ari igitangaza kuburyo ashobora no kumva ko adakwiranye nuwo bari kumwe muri icyo gihe , kuba amugiraho urwikekwe ako kageni bikamutera kumva ko nta kizere umufitiye, bigatuma urukundo rwanyu rugenda ruyoyoka umunsi ku wundi.
Ufuhirwa bimutera guhora ahangayitse yibaza impamvu umuhozaho ijisho , rimwe na rimwe ntabifate nk’urukundo ahubwo akumva ko kuba muri kumwe ariyo mahitamo meza wagize mu buzima bwawe ndetse mudakwiranye bityo bikamutera kumva yashaka abandi bari ku rwego rwe bakwiranye kandi bamuha kwisanzura , akaryoherwa n’umunyenga w’urukundo.
2.Bitera gucana inyuma
Birasanzwe ko abakundana bahana amakuru umunsi ku wundi, umwe akita ku wundi bitewe n’ubushozi buhari, rimwe na rimwe usanga hari ufite ubushake bwinshi kuruta undi biterwa na kamere ya buri wese dore ko nta rurabo rukura rutuhiwe.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Iyo bidakozwe neza ,uko kwitanaho biba bibi cyane cyane iyo hajemo kwinjira cyane mu buzima bwite bw’umukunzi wawe,aho kumwitaho ahubwo ukamuhoza ku nkeke, urihe…? Uri kumwe na nde…? Kuki udafata telefoni….? Impa uwo muri kumwe tuvugane…? Aho kuba umukunzi ahubwo ukaba umurinzi.
Iyo ufuhirwa agize amahirwe yo kubona undi umwitaho akamuha umunyenga w’urukundo nta kumutesha umutwe, akamuha umwanya wo kwisanzura,… nicyagihe agucika atanagusezeye ukaba nka cya kironda cyumiye kuruhu inka yarariwe kera. kumufuhira abifata nko kumubuza uburenganzira, agatangira kukubeshya ari nako mu mutima we yinzizamo abandi, bashobora gusohokana no kwishimana.
3.Birema indi shusho mu maso y’uwo ukunda
Iyo umwe mu bakundana afuhira mugenzi we atuma ataryoherwa n’urukundo, iyo umukunzi wawe agiye ahantu ugahora umuhozaho ijisho, umubaza byinshi bigera aho abibata nabi, hakaza ibitekerezo byinshi muriwe kandi bitandukanye yibaza uko umufata cyangwa niba ubona atakwifatira imyanzuro
Urugero: Atekereza ko utamwizera bigatuma yumva ko ari igitangaza, agatekereza ko hari abandi bamwifuza cyangwa agutakarizaikizere atekereza ibyo ukora iyo ugiye akaba ariyo mpamvu nawe ukeka ko yabikora.
4.Bikurura intonganya n’amakimbirane
Gufuha bituma abenshi batandukana n’abakunzi babo kuko ntabwo baba bifuza guhora bacungwa cyangwa bafatwa nk’abana kandi bakuze, rimwe na rimwe usanga hari abo bikura ku kazi bitewe n’abakunzi babo babahoza kunkeke, uko kutizerana bituma urukundo rutaramba, tutavuze amagambo mabi ,gucyurirana,… n’ibindi biranga uwo mubano
Gufuha ku bashakanye ho bifata indi ntera , aha baba barasezeranye kubana akaramata , iyo umwe mu bashakanye afuhira uwo babana, bikurura gucyurirana intonganya n’amakimbirane ahoraho mu rugo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Kalawo M.Eriezer/Bwiza.com


