Mu buzima tubamo bwa buri munsi hari ibintu twimenyereza rimwe narimwe ugasanga bibaye karande kubuzima bwa muntu, ni nayo mpamvu hari ingaruka ushobora kugira igihe cyose uhagaritse ikintu cyose wari warimenyereje gukora iyo utakigikora.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
uyu munsi turagaruka kubijyanye n’imibonano mpuzabitsina iyo wari usanzwe uyikora cyane nyuma ukaza kuyihagarika , iyo umuntu amenyereye gukora imibonano mpuzabitsina ubundi akamara igihe kinini atabikora bigira ingaruka zitandukanye ku mubiri ndetse n’imitekerereze. Izi ni zimwe mu ngaruka zishobora kugera ku muntu wahagaritse gutera akabariro yari amaze kubimenyera.
Ibyago byo kurwara kanseri ya prostate
Muri iyi minsi kanseri zabaye nyinshi kandi ziterwa n’ibintu byinshi ariko iyo umuntu amaze iminsi adatera akabariro ashobora kurwara kanseri ya prostate. Kanseri ya prostate ni inkuru mbi ku bagabo kuko bishobora no kubaviramo kutazongera gutera akabariro ukundi. Iyi ndwara akenshi ifata abantu bafite imyaka itari mike. Abaganga bagira abantu bashaje inama yo kwikinisha niba ntabundi buryo babona bwo gukora imibonano mpuzabitsina mu rwego rwo kwirinda iyi ndwara.
Kubura burundu ubushake bwo gutera akabariro
Iyo umuntu ahagaritse gutera akabariro rimwe na rimwe aba ari ukubera atandukanye n’umukunzi we mu buryo bumwe cyangwa se ubundi ariko akenshi hari igihe yumva azinutswe gukundana ndetse no gutera akabariro. Iyi ngaruka abantu bamwe bavuga ko itabageraho kuko na nyuma y’igihe kinini baba bagishaka gutera akabariro ariko hari nabo bibaho.
Kurotaguzwa ukara imibonano mpuzabitsina
Iyo ugize impamvu ituma umara igihe kinini utagira imibonano mpuzabitsina kandi wari umaze kuyimenyera kandi unabikunda utangira kujya urota urimo kubikora. Kwiroteraho bamwe barabikunda abandi barabyanga gusa bibaho kenshi cyane cyane ku bantu baba bamaze igihe kinini badatera akabariro kandi bari babimenyereye.
Â
Â
Kugabanyuka kw’igitsina kuburyo bukabije
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Iyo Umugabo amaze kumenyera gukora imibonano mpuzabitsina igitsina cye kiriyongera gake gake. Iyo umugabo nabwo yaramaze kumenyera gutera akabariro nyuma akabireka bitera igitsina cye kugabanyuka kimwe nk’ikindi gice cy’umubiri icyo ari cyo cyose. Iyo umuntu yamenyereje umubiri ikintu bimutera ingaruka ,urugero ni nk’iyo umubiri wawumenyereje gukora sport yo guterura ibyuma, iyo ubigabanyije cyangwa ukabireka igituza n’amaboko biragabanyuka, n’igitsina nacyo ni uko.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille@bwiza.com
Â
Â


