Gushinga urugo ni kimwe mu byemezo bifatwa habanje gusesengura neza kuko uba ugiye guhitamo uwo muzabana ubuzima bwose niyo mpamvu kuri wowe wifuza umufasha (umugore) Twagerageje kugukusanyiriza bimwe mu bintu by’ingenzi biranga umukobwa udafite gahunda yo kurushinga.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
1. Akabya gukunda gusenga
Uyu azi imirongo ya Bibiliya yose mu mutwe we, avuga Imana buri kanya, arakureba ikijisho niwibeshya ugakora mu biryo udasenze. Gusiba misa ni icyaha ntababarirwa, imvura yaba igwa muragenda. Mu nzu nta kindi amanikamo uretse amashusho yâabamalayika nâibyerekaranye nâamasengesho. Niba uziko udasenga cyane nka we wikwimena umutwe umutereta.
Muri rusange gukunda gusenga cyane kwe gutuma yumva adashishikariye cyane ibyâurukundo. Kuri we urukundo ni inshingano.Nimubana witegure guhinduka nka we cyangwa amakimbirane.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
2. Ntahaga imibonano mpuzabitsina
Bigitangira biba ari sawa. Ariko niyo wagira gute uzasanga nyuma ubushake bwe utabushobora. Yifuza ko muryamana inshuro nyinshi ku munsi. Bene aba bakobwa barimo ibice bibiri; Abakunda kwiha akabyizi kenshi nâumuntu umwe, nâabakunda uwo murimo iyo bawukoranye nâabantu barenze umwe.
Uko biri kose bombi nta nâumwe wowe ubwawe musore/mugabo wabasha. Byanze bikunze azaguca inyuma .
3.Ukunda ibintu
Uzabona inkumi nziza yambaye neza isa neza mbese yaka! Ariko ntuzahure nâibyago byo gusanga ikunda cyane imirimbo ya zahabu na diyama, imyenda yâigiciro, imibavu yâimitaliyani iza nâindege, inkweto zitagurirwa Nyabugogo mbese akunda icyo bita Luxe.
Muri we burya nta mwanya wâurukundo kuri wowe urimo, ibyo yimariyemo ngibyo. Buri gihe azaba akubaza uko konti yawe ihagaze ngo yumve niba yabonamo ayâagasheneti kagezweho . Azi gusetsa cyane azi nâuburyo bwo kugukurura ukamuha icyo ashaka cyose.
4.Ukunda rwaserera
Ubundi uyu uzanasanga akunda film za actions, mu buzima uzasanga afitanye na benshi ibibazo bidashinga, ntaho agera ngo ahave amahoro, ahorana intonganya nâabantu asanze.
Ikindi uzasanga ari umuhanga mu kubara inkuru.Kuri we ubuzima bwe ni film kandi akaba ariwe âtypeâ (acteur principale). Niba ukunda umutuzo wawe hunga mwihorere witereta bene uyu mukobwa.
5. Niwe utegeka
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu mukobwa akunda gutegeka ko ibintu bigenda uko ashaka. Numuha amahirwe yo kwinjira mu buzima bwawe azaguhindura irobo âRobotâ. Umunsi wa mbere muzapanga gusangira azakubwira ahantu heza mwahurira, nuzuyaza akubwire ati âAhubwo hansange niho njye ubu ngezeâ.
Numukunda umenye ko ugiye gutakaza ubwigenge ku buzima bwawe. Azaba umugabo kuko nibyo akunda, no kuburiri bizagenda uko yabiteganyije, bene aba bakobwa iyo wamushyize mu rugo ukanyuranya nâugushaka kwe ntatinya no kugukora munsi yâamatwi.
6. Habuze gato ngo abe umuhungu
Ubundi aba nta kibazo, uzasanga mu mvugo yâubu babita âAbajamaâ ngo ânta ribi ryeâ, nâubundi koko nta ribi rye. Mu mico ni nkâabasore, nibo bagendana, yambara nkabo, ntasuka imisatsi ye nkâabandi bakobwa, akora sport cyane kuko nâumubiri we akenshi umeze nkâuwâabakora sport cyane.
Uyu muzapfa ahanini ko numusaba ngo yambare amere nkâabakobwa uzaba umusaba gukora ibirenze ibyo kuri we, umuntu yashobora. Nibabatumira muri Soiree yiyubashye azakuzira mu i Jeans nâikoti maze bwana wowe usebe. Niba udakunda bene aba bakobwa wikwibeshya ukundana nawe. Mujye mugendana musangire agacupa na sport ariko ntiwibeshye ngo mukundane.
7. Ni Nyirabirori
Imibyizi na weekend kuri we birasa. Afite imyenda myinshi yo gusohokana kurusha iyo gukorana. Akurikirana akambaro kagezweho, akunda cyane kuba agaragara ko acyeye, ndetse iyo byanze arakwishotorera.Azi aho utbyiniro nâutubari dushya turi, hoteli zose azizi mu busa.
8. Ntajya akura mu mutwe
Imyaka arenda kuyingana na nyirabukwe ariko imyifatire ni nkâumwana. Gufata inshingano, ibyemezo na gahunda ntabwo ari ibintu bimureba. Mu rukundo arahumye umujyana aho ushaka. Mu byâukuri icyo uyu akeneye ni se si umugabo wo kumurongora.
Usanga ameze nkâushaka gusingira ubwana bwe yenda igihe cyabwo yaragize bubi. Nushaka kumugira umugore ubwo uzamushakira nâumuganga wo mu mutwe uzajya unahemba agufashe kumukuza mu bwenge. Gusa ni âabana bezaâ kandi banezerwa, ariko niba ushaka kubaka uyu murekere abubatse yenda!
9. Yasaritswe nâifuha
Abagore bose kuri we niba mukeba. Muri kugendana umukobwa mwiza atambutse iruhande rwanyu, ubwo hisha amaso niba udashaka ko agutuka akagukonkobora imbere ya rubanda. Buri kanya araguhamagara akubaza aho uri, niyumva ijwi ryâumugore inyuma yawe cyangwa hafi aho mu minota micye araba abagezeho aze yikiranure nâuwo mukeba.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ikitwa Password ukoresha byose arabishaka ngo utagira icyo umuhisha, arashaka kumenya abo muganira kuri Facebook, WhatsApp, Email kuri Telephone nihagira igitsina gore kiguhamagara yumva, nawe arashaka nimero yâuwo mukeba ataranamenya.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille@bwiza.com


