Nkuko ntazibana zidakomanya amahembe, bibaho ko abashakanye bashyamirana ariko hakabaho uburyo uwakosheje yemera guca bugufi agasaba mu genzi we imbabazi bagasugira bagasagamba bakagera ku iterambere rirambye.

Muri uko gufata icyemezo cyo gusaba imbabazi hari intambwe runaka bigomba gucamo ufite amakosa agomba gusabamo imbabazi agahita ababarirwa ataziguha ukamenya ko harimo urwikekwe cyangwa atakwiyumvamo.
Kuratira abandi uwo mwashakanye
Igihe wahemukiye uwo mwashakanye ugashaka kwihutira kumusaba imbabazi, ujye ugerageza umuratire buri muntu ubasha kubona, bizamunezaza yumve ko nâubwo wahemutse ariko umwitaho bityo akabifata nkâimpanuka yakwigwiririye.
Kwitangira urugo
Ntukumve ko gusaba imbabazi bigaragaza ko ari wowe munyamakosa, ahubwo ujye ubikorera ko ushaka kwiyubakira. Nâubundi kandi, mu havuga ko uwakorewe icyaha âaruhanya kuruta umugi ukomeye.
Iyo mwihagazeho ntihagire usaba imbabazi, kubana amahoro biragorana, ndetse hari nâigihe bidashoboka ariko gusaba imbabazi byoroshya ibibazo icyâingenzi kurushaho ni uko uba ushyira umuryango wawe imbere, aho kwita ku nyungu zawe bwite
Kwirinda gusaba imbabazi wiyererutsa
Igihe abashakanye bagiranye amakimbirane, si byiza ko uwakosheje asaba imbabazi bitamuvuye ku mutima ahubwo ari urwiyererutso wenda hari ikintu runaka akeneye kugirango akibone.
Gusaba imbabazi bya nyirarureshwa, wenda ukavuga uti ândabona byakubabaje cyane, ngaho noneho mbabarira,ântibyaba bikwiriye na gato ahubwo wagombye kwemera uruhare wagize, kandi ukemera ko uwo mwashakanye byamubabaje, yaba afite impamvu zumvikana cyangwa nta zo.
Jya umenya ko bibaho wiyoroshye
Hari ingero zifatika zâabagabo usanga iyo bageze mu ngo zabo usanga bigize indakoreka bakumva ko batakosa, amakosa yose bakayashyira ku bagore babo cyangwa abana ukagirango ni abamalayika.
Nâiyo waba wumva ko uri umwere, jya uzirikana ko ushobora kutamenya uko ikibazo cyose giteye kuko na Bibiliya igira iti âubanje kuvuga mu rubanza asa nâufite ukuri, ariko iyo mugenzi we aje aramuhinyuzaâ Kwibuka ko udatunganye kandi ko ushobora gukora amakosa, bizagushishikariza gusaba imbabazi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com
Â


