Dore uko gahunda ya Car Free Day iteye n’imihanda izaba ikoreshwa

Sangiza iyi nkuru

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buravuga ko gahunda ya siporo rusange ngarukakwezi (Car Free Day) y’ukwezi kw’Ukuboza izaba ku Cyumweru itariki 04 Ukuboza 2016 guhera saa moya za mu gitondo (07h00-12h00) .

Dore aho abaturage bazahurira:

Abo mu mujyi bazahurira muri car free zone mu mujyi berekeze SOPETRAD bagana ku cyicaro cya Rwanda Revenue Authority.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Abaturuka Remera bazahurira kuri stade Amahoro bagana kuri Rwanda Revenue Authority. Abaturuka Kacyiru nabo bazinjirira kuri Ninzi Hill Hotel naho Gikondo bazinjirire mu Kanogo bose bagane ku kicaro cya Rwanda Revenue Authority.

Abafite ibinyabiziga bo bazakoresha imihanda ikurikira:

Abaturuka mu bice bya Kimironko bazakoresha: Kibagabaga-Gacuriro-Utexrwa-Kinamba-Muhima berekeza mu mujyi cyangwa Nyabugogo, cyangwa se bafate umuhanda wa Controle Technique-RDB-Nyarutarama-Gacuriro-Utexrwa-Kinamba-Muhima berekeza mu mujyi cyangwa Nyabugogo.

Abaturutse Remera bashobora guca: Prince House-Rwandex-Kanogo-Kiyovu berekeza mu mujyi cyangwa bagaca kuri Poids Lourds berekeza Nyabugogo.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Abaturutse Kicukiro berekeza Kacyiru bashobora gukoresha guca: Kabeza-Giporoso-Controle Technique-Nyarutarama-Gacuriro-Utexrwa cyangwa Sonatubes-Rwandex-Poids Lourd-Kinamba-Kacyiru.

Iri tangazo ryashyizwe ahagaragara n’Umujyi wa Kigali rikaba risoza rihamagarira Abanyarwanda bose kwitabira siporo kugirango barusheho kugira ubuzima bwiza.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *