Kuri iki cyumweru tariki ya 8 Mutarama 2017, abaturage bo mu bihugu bikomeye ku isi byiganjemo ibyo ku mugabane w’Amerika n’u Burayi, bazindukiye mu muhanda mu munsi mukuru bo bita uw’abarwayi bo mu mutwe.

Uyu munsi wizihizwa hakorwa ibikorwa bidasanzwe ndetse bamwe mu baturage bakaba bajya mu mihanda basa n’abari kwigaragambya.

Muri uyu mwaka wa 2017, abaturage bo mu gihugu cy’u Bwongereza ndetse no muri Amerika bagaragaye mu mihanda bambaye utwenda tw’imbere gusa.

Aba baturage bari bambaye imyenda ijyanye n’igihe bagezemo cy’ubukonje, ariko hasi Bambara uko bashaka aho byabaye ngombwa ko bakuramo imyenda miremire ubundi bakajya gukora siporo ngororamubiri.

Iki gikorwa cyatangirijwe muri Amerika ubwo boherezaga ubutumwa no ku yindi migabane kugira ngo bahuriremo.

Gusa ngo ibi byaje no kugira ingaruka ku bagenzi batari bitabiriye iki gikorwa kuko babyiganiraga mu duce tumwe na tumwe nk’aho bategera imodoka n’ahandi.

Mu mwaka wa 2002, nibow mu mujyi wa New York babyitabiriye bonyine, kugeza ubu hakaba habarurwa imijyi isaga 20 hirya no hino ku isi ibyitabira irimo Prague, Berlin n’indi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Nubwo nta yindi nyungu baba bateze muri iki gikorwa cyabo, aba bantu babikora ngo baba bagomba kubikora nk’aho nta we uzi undi kugirango hatagira useka undi.
@Bwiza.com


