Dosiye Kabuga: Umushinjacyaha Mukuru w’urukiko rwa UN yihanganishije abarokotse jenoside

Sangiza iyi nkuru

Umushinjacyaha Mukuru w’urukiko rw’Umuryango w’Abibumbye ruzwi nka IRMCT, Serge Brammertz, yihanganishije abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi nyuma y’aho rutesheje agaciro ubujurire bwe.

Muri Kamena 2023, uru rukiko rwafashe umwanzuro wo guhagarika urubanza rwa Kabuga Félicien, rushingiye kuri raporo z’abaganga zagaragaje ko adafite ubushobozi bwo kuburana bitewe n’uburwayi afite.

Uru rukiko rwasobanuye ko hazashakwa ubundi buryo urubanza rukomeza, ariko rwongeraho ko bitewe n’uko Kabuga azaba atakiburana, atazahamwa ibyaha bya jenoside ashinjwa.

Ubushinjacyaha bwa UN bwarajuriye, busaba ko urubanza rukomeza nk’ibisanzwe mu rwego rwo gushakira ubutabera “abagizweho ingaruka n’ibikorwa bya Kabuga mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”

Kuri uyu wa 7 Kanama 2023, abacamanza b’uru rukiko banzuye ko ubujurire bw’Ubushinjacyaha budafite ishingiro kuko ngo “bwananiwe kugaragaza aho icyemezo kibanza cyatandukiriye” ku mahame agenga imanza.

Nyuma yo kugezwaho uyu mwanzuro, Brammertz yatangaje ko awubaha, yongeraho ariko ko atawishimiye, gusa yibutsa uburyo “Kabuga yamaze igihe kirekire yarihishe ubutabera” kandi ngo yahishwe n’abo mu muryango we.

Brammertz yatangaje ko nta kabuza abarokotse jenoside yakorewe bari bategereje ubutabera bababazwa n’uyu mwanzuro, aboneraho kubihanganisha.

Yagize ati: “Ibitekerezo byanjye biri hamwe n’abagizweho ingaruka n’abarokotse jenoside. Bakomeje kwizera inzira z’ubutabera mu binyacumi by’imyaka bitatu bishize. Ndabizi ko uyu mwanzuro ubabaje kandi ubashengura umutima. Mu ruzinduko nagiriye mu Rwanda vuba, numvise neza uburyo byari ngombwa ko uru rubanza rwanzurwa.”

Brammertz yijeje abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi ko urwego ayoboye ruzakomeza kubahagararira kugira ngo babone ubutabera.

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. Dosiye Kabuga: Umushinjacyaha Mukuru w’urukiko rwa UN yihanganishije abarokotse jenoside
    Ubundi ntitwahotorewe mu maso ya UN?UN siyo Kandi yar’ishyigikiye interahamwe muri Mugunga na za Katare?erega n’uyu munsi niyo ishyigikiye FDLR?abo bazungu badukoreye ibyo ni nabo bamuhishe imyaka 30 kuko yari muri systeme yabo ya Illuminati yo kurimbura ikiremwa-muntu.ntituzabakumbura

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *