Dosiye ya Nsabimana Ildephonse alias Ntabarifasha ukekwaho kwica ababyeyi ba Uwacu Julienne (Ndabarinze Faustin na Nyirakanyana Martine) mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi, yafungishije Nzitukuze Pascasie wabaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Micinyiro, umurenge wa Nyakiriba mu karere Rubavu.
Umuvugizi w’urwego rw’ubugenzacyaha, Dr Murangira Thierry, kuri uyu wa 24 Nyakanga 2023 yatangarije Primo Media ko Nzitukuze ari we wahaye ubushinjacyaha icyemezo cy’inteko y’urukiko Gacaca kigira umwere musaza we Ntabarifasha, cyaje kujyanwa muri Laboratwari y’igihugu, igaragaza ko atari umwimerere.
Iki cyemezo byavuzwe ko ari icy’urukiko Gacaca rwa Mugongo C ubushinjacyaha bwigeze kugishidikanyaho, busaba mu bubiko bwa Minisiteri y’ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu (MINUBUMWE) kopi yacyo, irayibura, kuva ubwo hatangira iperereza kugira ngo niba ari umwimerere cyangwa igihimbano bimenyekane.
Ni mu gihe bamwe mu bari bagize inteko y’uru rukiko Gacaca barimo mwishywa wa se wa Uwacu, witwa Nyirandayambaje Marisiyana, bo bakomeje gusobanurira itangazamakuru ko bagize Ntabarifasha umwere, bagaragaza ko ababyeyi b’uyu munyapolitiki wakoze imirimo itandukanye muri Leta bishwe n’abasirikare baturutse muri ISAR/Tamira.
Ariko Uwacu na we, tariki ya 9 Kamena 2023 ubwo yaganirizaga urubyiruko rugize ihuriro Urunana rw’Urungano rwari rwateraniye mu karere ka Gisagara, n’ubwo atakomozaga kuri iyi dosiye, yavuze ko abo mu muryango wo kwa se ari bo bicishije ababyeyi be.
Uwacu yagize ati: “Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye mfite imyaka 13. Ku itariki ya 8/4/1994, ku wa Gatanu saa munani ni bwo ababyeyi banjye bombi bishwe. Mama wanjye yari Umututsikazi, ukurikije amoko, Papa wanjye yari Umuhutu. Ntabwo bishwe n’abantu bavuye Gisagara kuko iwacu ni i Rubavu. Jenoside yakorewe Abatutsi aho yabereye mbi, ni uko abantu bishe abo baturanye, abo baziranye. Papa yishwe ngo kubera ko yashatse Umututsikazi. Bamwe mu bagize uruhare mu kuzana abishi b’ababyeyi banjye, harimo n’abavukana ku ruhande rumwe na Papa.”
Nyuma y’ibyavuye mu isuzuma ryakozwe n’iyi Laboratwari, tariki ya 22 Nyakanga yatawe muri yombi nk’uko Dr Murangira yakomeje abisobanura. Ati: “Yafashwe tariki ya 22/07/2023. Uyu Nzitukuze Pascasie yabaye Umuyobozi w’akagari ka Micinyiro, umurenge wa Nyakiriba guhera mu mwaka w’2013 kugeza 2017, akaba ndetse ari na mushiki wa Nsabimana Ildephonse.”
Ubugenzacyaha bukeka ko Nzitukuze yifashishije umwanya w’ubuyobozi yari afite “kugira ngo abone imyanzuro y’inteko y’urukiko Gacaca igaragaza ko musaza we witwa Nsabimana Ildephonse ari umwere.”
Nzitukuze Pascasie akekwaho icyaha cyo gukoresha igitinyiro n’icyo guhimba no guhindura inyandiko. Afungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Gisenyi. Ntabarifasha we kuva muri Gashyantare 2023 afungiwe by’agateganyo muri gereza ya Rubavu.



One Response
Dosiye y’ukekwaho kwica ababyeyi ba Uwacu Julienne yafungishije uwabaye Gitifu
Nyamunrka ntimutwarwe n’amarangamutima ngo mufunge abere. Abazanye ibyo gufunga bavuze ko aho gufunga umwere umwe wafungura abanyacyaha 100.
Ubushishozi buhakbaye butarimo ubeoba namarangamutima plz